Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kinyamateka ikurarikiye Numero yayo ya 1933

Kuri uyu wa 28 Nzeri 2022, Kinyamateka yashyize ahagaragara Numero yayo ya 1933 mu mwaka wa 90 imaze itangiye gukora.

Kinyamateka ikurarikiye Numero yayo ya 1933
Kinyamateka ikurarikiye Numero yayo ya 1933

Muri iyi Numero urasangamo amakuru atandukanye kuri gahunda zigezweho mu iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda no ku Isi yose. Urasangamo Kandi n'andi makuru anyuranye ku burezi, ubuzima n'iyonokamana.

Mu nkuru Nyamukuru usanga muri iyi Numero harimo inkuru ku itangizwa ry'umwaka w'iyogezabutumwa Kiliziya mu Rwanda yahariye uburezi bw'abana mu mashuri. Urasangamo Kandi inkuru ku nama yahuje abayobozi bakuru b'amadini ku Isi aho basabye abayoboke kwirinda gushyamirana n'abo badahuje ukwemera. Urasangamo Kandi inkuru irambuye ku ishyirwa mu rwego rw'abahire rya Rugamba, umugore n'abana barindwi ndetse n'inkuru ku mushinga wo kuvugurura Paruwasi ya Gitarama muri Diyosezi ya Kabgayi.

Mu yandi makuru usanga muri iyi Numero harimo inkuru ku kwizihiza imyaka 30 umuryango CECYDAR umaze ushinzwe, inkuru y'umwiherero w'abayobozi b'amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi n'izindi nkuru zitandukanye mu ngeri zinyuranye z'ubuzima.

Mu makuru y'ubuzima Kinyamateka iraguha ibisobanuro birambuye ku ndwara ya Myopie. urasangamo Kandi uko abamenye ko indwara ya Clubfoot ivurwa ubu abana babo basimbuka bagatera agapira nyamara mbere bitarashobokaga.

Mu yandi makuru Ntucikwe n'inkuru y'uko Kiliziya mu gihugu cya Uganda igiye kubona undi mukristu ushyirwa mu rwego rw'abahire. Ntucikwe Kandi n'ibisobanuro birambuye ku rubuga rushya rwa Kinyamateka ari rwo www.kinyamateka.rw

Wifuza kubona iyi Numero haba ku buryo bw'ikoranabuhanga cyangwa icapye wanyura ku rubuga www.kinyamateka.rw ukajya ahari kwiyandikisha ukuzuza umwirondoro n'ibisabwa nawe Kinyamateka ikongera kukugeraho.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose