Komisiyo y'Umuryango mu Nama y'Abepiskopi yabonye Umunyamabanga Mushya
Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2025, Komisiyo y'Inama y'Abepiskopi ishinzwe ikenurabushyo ry'umuryango yabonye umunyamabanga mushya ari we Padiri Fraterne NAHIMANA, Umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo.
Umuhango w'Ihererekanyabubasha hagati ya Padiri Fraterne Nahimana na Myr Casimir Uwumukiza wayoboraga iyi Komisiyo, wabereye mu Nama yahuje abagize iyi Komisiyo, yabereye mu rugo rw'Ababikira b'Abadominikani b'Abogezabutumwa ku Irebero mu Mujyi wa Kigali.
Uyu muhango wayobowe na Myr Edoaurd Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu akaba na Perezida wa Komisiyo y'Abepiskopi ishinzwe Ikenurabushyo ry'umuryango.
Padiri Fraterne ukorera n'ubutumwa muri Diyosezi ya Nyundo zone Pastorale ya Kibuye, asimbuye Myr Casimir Uwumukiza wari umaze imyaka igera kuri 3 ari Umunyamabanga w'iyi Komisiyo.
Padiri Fraterne yashyikirijwe ibirango bya Komisiyo ahabwa ububasha bwo gukurikirana ibikorwa by'iyi Komisiyo.
Komisiyo y'Umuryango ni imwe muri Komisiyo z'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ikaba ari Komisiyo ikomeje gushyirwamo n'imbaraga mu nzego zose kuko umuryango ari wo musingi wa Kiliziya na Sosiyete.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.