Komisiyo y'Umutungo mu nama y'Abepiskopi irasaba abashinzwe umutungo gukoresha amafaranga y'Abakristu icyo yagenewe
Nyuma y'Inama yahuzaga komisiyo y'umutungo mu nama y'Abepiskopi, Myr Celestin Hakizimana, yasabye abashinzwe umutungo wa Kiliziya kurangwa n'ubunyangamugayo mu gukoresha neza umutungo wa Kiliziya bakirinda gukoresha amafaranga y'abakristu icyo atagenewe.
Ni mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka na Radio Maria Rwanda, nyuma y'umunsi wa kabiri w'inama yahuje ba econome b'amadiyosezi ari nabo bagize komisiyo y'umutungo y'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Ni inama yabaye kuva kuwa 18 kugera kuwa 20 Nzeri 2023, ikaba yari igamije gusuzumira hamwe raporo z'imikoreshereze y'umutungo mu makomisiyo na serivisi bitandukanye by'inama y'Abepiskopi.Iyi nama kandi isuzuma ingengo y'imari y'amakomisiyo ikanatanga inama.
Nk'uko twabitangarijwe na Myr Celestin Hakizimana wanayoboye iyi nama, Kiliziya yifuza gutanga urugero rwiza mu gucunga umutungo.
Yagize ati "Icyo Abepiskopi basaba abakoresha umutungo wa Kiliziya ni ugukorera mu mucyo. Buri wese akamenya ko ahagarariye abandi kandi ko tugomba gutanga urugero mu gucunga umutungo wa Kiliziya umubyeyi wacu."
Myr Celestin yasobanuye ko gukorera mu mucyo bigaragazwa no kwerekana amafaranga akenewe, ukerekana icyo uzayakoresha kandi nyuma ukamurikira abo bireba uko wayakoresheje.
Myr Celestin avuga ko icyo Kiliziya isaba ibigo byayo byose n'abarebwa no gukoresha umutungo muri Kiliziya ari ukwirinda gukoresha amafaranga icyo atagenewe.
Uretse gukoresha amafaranga y'abakristu icyo yagenewe, Myr Celestin yanibukije abashinzwe ibikorwa bya Kiliziya bibyara inyungu gutanga urugero mu kubahiriza itegeko rigenga umusoro batanga umusoro neza kandi ku gihe aho uteganywa.
yagize ati "Icyo twifuza nk'Inama y’abepiskopi ni uko buri wese yarangwa n’umucyo niba abakristu batanze amafaranga agenewe iki n’iki nta n’umwe ufite uburenganzira bwo kugihindura agomba gukoresha ayo mafaranga icyo yagenewe."
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.