Komite Ihoraho ya SECAM yemeje ko u Rwanda rwujuje ibisabwa ngo rwakire Inteko rusange y'Abepiskopi muri Afurika
Komite Ihoraho y'Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM), yaberaga mu Rwanda kuva 25-28 Ugushyingo 2024, yemeje bidasubirwaho ko Inteko rusange ya SECAM izabera mu Rwanda tariki 30 Ugushyingo 2024 kugera 4 Kanama 2024.
Ibi byatangajwe na Karidinali Fridollin Ambongo, Arikiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida w'ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari, mbere yo guhaguruka i Kigali, kuwa 28 Ugushyingo 2024.
Ati"Impamvu nyamukuru yari iduteranyirije hano ni ugusuzuma ahateganyirijwe kwakira Inteko rusange y'Abepiskopi muri Afurika, kugira ngo turebe ko hujuje ibikenewe. Kandi mu bubasha mfite nk'umuyobozi wa SECAM, ndemeza ko hamwe na bagenzi banjye twasanze ibyangombwa byose byuzuye ku buryo nta cyabuze ko iyi nama ibera hano i Kigali."
Ubwo iyi nama yatangiraga Karidinali Ambongo yari yatangaje ko igamije gusuzuma uko imyiteguro imeze ndetse igihe bigaragaye ko itameze neza iyi nama ikaba yanakwimurirwa mu kindi gihugu.
Mu gihe cy'iminsi itatu Abagize komite ihoraho ya SECAM bamaze mu Rwanda bagize umwanya wo gusura hamwe mu hateganyijwe ibikorwa by'iyi Nteko rusange y'Abepiskopi harimo Sainte Famille Hotel, Kigali Convention Center na Kibeho.
Aha hose bakaba barahishimiye ndetse banifuza kuzahibona umwaka utaha bari kumwe na bagenzi babo b'Abepiskopi bo muri Afurika basaga 200 biteganyijwe ko bazitabira iyi nteko rusange.
Myr Stephen Dami Mamza, Visi Perezida wa SECAM, mu izina rya bagenzi be, ubwo yari i Kibeho, yashimiye u Rwanda ko rwemeye kwakira Inteko rusange y'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari. Avuga ko bazishimira guhurira i Kibeho ubwo bazaba baje muri iyi Nteko rusange.
N'ubwo ariko Komite ya SECAM yashimye ko ahagiye kubera inama hujuje ibisabwa, haracyari ikibazo cy'ubushobozi buzakenerwa kugira ngo iyi nama igende neza.
Ubwo yabazwaga kuri iki Kibazo, Karidinali Ambongo yatangaje ko kimwe n'ibindi bikorwa bya Kiliziya, abakristu batanga umusanzu wabo kugira ngo bishobore gukunda. Avuga rero ko no kuri iyi nama bizeye ko nibakenera umusanzu w'Abakristu n'abandi bagiraneza batazawubura.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.