Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Kuba igihugu cy’u Rwanda cyakiriye Inama y’Uburezi Gatolika ku rwego rwa Afurika ni ishema duhawe” Musenyeri Jean Bosco

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Perezida wa Komisiyo ishinzwe Uburezi Gatolika mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda akaba n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, yavuze ko kuba u Rwanda rwakiriye ihuriro ry’Inama mpuzamahanga yiga ku gihango cy’uburezi Gatolika ku rwego rw’Afurika na Madagascar ari ishema n’icyubahiro kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda no ku gihugu muri rusange.

“Kuba igihugu cy’u Rwanda cyakiriye Inama y’Uburezi Gatolika ku rwego rwa Afurika ni ishema duhawe” Musenyeri Jean Bosco
“Kuba igihugu cy’u Rwanda cyakiriye Inama y’Uburezi Gatolika ku rwego rwa Afurika ni ishema duhawe” Musenyeri Jean Bosco

Yabigarutseho kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026, ubwo hatangizwaga iri huriro rigamije kurebera hamwe uko uburezi Gatolika buhagaze ku mugabane wa Afurika na Madagascar ndetse n’uko bwarushaho gutezwa imbere.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika, Musenyeri Jean Bosco yavuze ko kuba iyi nama yabereye mu Rwanda ari icyizere gikomeye igihugu gifitiwe.

Yagize ati “Kuba inama yabereye hano iwacu ni ishema n’icyubahiro duhawe u Rwanda rwacu nka Kiliziya y’u Rwanda. Icya kabiri ni uko u Rwanda ruri rwagati muri Afurika. Ni umutima wa Afurika, kandi bakaba bararebye hirya no hino bakareba aho umuntu yagera byoroshye, aho umuntu yakwisanzura, cyane ko u Rwanda rutanga ukworoshya kugira ngo abantu binjire mu Rwanda, kandi bagasanga hari umutekano ndetse ari naho abantu bakorera.”

Musenyeri Jean Bosco yaboneyeho gushimira ubuyobozi bw’u Rwanda n’abakiyobora ku ruhare rwabo mu gushyiraho uburyo bworohereza abantu basura igihugu, bigatuma ababagana bakirwa neza kandi bakisanga mu Rwanda.

Ibi kandi byashimangiwe na Dr Mbarushimana Nelson, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze (REB), witabiriye iri huriro ry’Inama mpuzamahanga yiga ku gihango cy’uburezi Gatolika ku rwego rw’Afurika na Madagascar, nawe avuga ko kuba u Rwanda rwaratoranyijwe kwakira iyi nama ari inyungu ikomeye ku gihugu.

Ati “Twizeye ko imyanzuro izava aha izatuma amashuri yo muri Afurika, cyane cyane aya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, abasha kurushaho gutanga umusaruro nk’uko asanzwe awutanga. Turabizi ku rwego rw’igihugu.”

Yakomeje avuga ko kwakira iri huriro bifasha igihugu gukomeza gutera imbere binyuze mu kwigira ku bindi bihugu.

Ati “Mu by’ukuri, impamvu igihugu cyacu gitera imbere cyane ni uko twigira ku bindi bihugu byateye imbere tukareba tuti ese ibyacu bimeze bite? Ni gute dushobora kubinoza neza kugira ngo natwe dutere imbere nkabo?”

Yaboneyeho no gushishikariza ibindi bihugu gukomeza gushyira imbaraga mu biganiro byibanda ku burezi no ku ireme ryabwo, cyane cyane ku ruhare rwa mwarimu.

Ati “Ni gute mwarimu ashobora gufatwa neza? Ni gute mwarimu agomba gukomeza guhugurwa, guhabwa ubumenyi, guhabwa icyerekezo cy’aho isi igana, bityo mu byo yigisha no mu ngero atanga akagerageza kwagura intekerezo z’abanyeshuri?”

Iyi Nama mpuzamahanga yiga ku gihango cy’uburezi Gatolika ku rwego rw’Afurika na Madagascar ibaye mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika ku rwego rwa za Diyosezi. Ni mu gihe ku rwego rw’igihugu, ibirori byo gusoza iki cyumweru biteganyijwe kubera muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu tariki ya 22 Gicurasi 2026.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose