Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Leta y'u Rwanda irishimira intambwe yatewe mu mubano na Kiliziya Gatolika

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Edouard NGIRENTE, arashimira Papa Fransisiko uko yateje imbere umubano wa Kiliziya Gatolika na Leta y'u Rwanda yemera uruhare yagize mu mateka y'u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Leta y'u Rwanda irishimira intambwe yatewe mu mubano na Kiliziya Gatolika
Leta y'u Rwanda irishimira intambwe yatewe mu mubano na Kiliziya Gatolika

Ibi yabitangarije mu Gitambo cya Misa yo ku rwego rw'Igihugu yo gusabira Papa Fransisiko, yabaye kuri uyu wa 25 Mata 2025, kuri Paruwasi Regina Pacis Remera, muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Yagize ati"Nka Guverinoma y'u Rwanda turishimira ko Papa Fransisiko yagize uruhare rukomeye mu kongera kunoza umubano wa Kiliziya Gatolika n'Igihugu cyacu."

Yifashishije ubutumwa bw'Akababaro, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yatanze, yagaragaje ko Papa Fransisiko yagaragaje ubushake bwo kwemera uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu mateka y'u Rwanda bigaha icyerekezo gishya umubano wa Leta y'u Rwanda na Kiliziya.

Ati"U Rwanda rushima uko Papa Fransisiko yagaragaje ubushake mu kwemera uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu Mateka y'u Rwanda. Yongeye kandi umubano mwiza hagati ya Kiliziya Gatolika n'igihugu cyacu. Kuri ubu turishimira ko umubano mwiza wa Kiliziya Gatolika n'Igihugu cyacu ushingiye ku kuri, ubwiyunge ndetse n'intego ihuriweho yo guteza imbere igihugu cyacu."

Dr Ngirente kandi yashimiye ibyo Papa Fransisiko yafashije Kiliziya Gatolika mu Rwanda by'umwihariko amushimira ko yayihaye umukaridinali bwa mbere mu mateka y'u Rwanda, ari we Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, ndetse akaba yaranashyizeho benshi mu Bepiskopi u Rwanda rufite kuri ubu.

Minisitiri Ngirente yavuze ko Papa Fransisiko asize umurage wo kubana neza no kurangwa n'umutima w'impuhwe n'urukundo cyane cyane rukunda abakene. Avuga ko izi ari indangagaciro z'ingirakamaro ku Rwanda no ku isi yose abasaba kuzigana.

Minisitiri w'Intebe yasoje avuga ko Leta y'u Rwanda yifatanyije na Kiliziya Gatolika n'abakristu ku isi hose kwifuriza Papa Fransisiko iruhuko ridashira.

Minisitiri Edouard Ngirente yifatanyije na Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu Misa yo gusabira Papa Fransisiko
Minisitiri Edouard Ngirente yifatanyije na Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu Misa yo gusabira Papa Fransisiko
Minisitiri w'Intebe yanditse ubutumwa mu gitabo cy'urwibutso rwa Papa Fransisiko
Minisitiri w'Intebe yanditse ubutumwa mu gitabo cy'urwibutso rwa Papa Fransisiko
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose