Librairie Caritas yashyizeho uburyo bushya bwiswe “Babyeyi web.app” bwo korohereza ababyeyi kubona ibikoresho by’ishuri.
Mu rwego rwo gukomeza guhanga udushya no korohereza ababyeyi kubona ibikoresho by’ishuri, Librairie Caritas yashyize ahagaragara uburyo bushya bwo guhaha hifashishijwe ikoranabuhanga rya “babyeyi.web.app.”
Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Padiri Emmanuel Bamporineza, Umuyobozi wa Librairie Caritas, yavuze ko igitekerezo cyo gushyiraho ubu buryo bw’ikoranabuhanga cyaturutse ku kuba isi ya none iri kwihuta mu ikoranabuhanga, aho tugeze mu gihe ikoranabuhanga rifasha mu bucuruzi no mu buzima bwa buri munsi.
Agira ati “Muri business hagomba kubaho guhanga udushya mu gutanga serivisi. Isi tugezemo iri kwerekeza mu buryo bw’ikoranabuhanga, ni muri urwo rwego twifuje ko n’ibicuruzwa byacu twabishyira muri ubwo buryo, ku buryo abantu bazajya babigura bari mu rugo kandi bikabasangayo.”
Akomeza avuga ko uwifuza gukoresha ubu buryo ashobora kubukoresha binyuze muri telefoni ikoresha Android anyuze kuri Play Store, cyangwa agasura urubuga “babyeyi.web.app” agakurikiriza amabwiriza.
Padiri Bamporineza, yavuze ko mu rwego rwo kurushaho korohereza ababyeyi, Librairie Caritas yatangiye gukorana n’ibigo by’amashuri bitandukanye bigatanga urutonde rw’ibikoresho by’ishuri abana babo bazakenera. Ku bigo bitarabitanga, hifashishwa urutonde rwa NESA rugaragaza ibyo umunyeshuri akeneye ku rwego runaka.
Padiri Bamporineza akomeza avuga ko ubu buryo buzakemura ikibazo cy’ababyeyi bajyaga gushakira ibikoresho ku mashami ya Librairie Caritas rimwe na rimwe bakabura umwanya cyangwa bakagorwa no kubona serivisi yihuse kubera ubwinshi bw’ababagana, cyane cyane mu gihe cy’itangira ry’amashuri.
Ati “Hari abifuza kutugana ariko bakabura umwanya. Abaje n’imodoka bahuraga n’ikibazo cy’aho bazisiga, abandi bagahurira muri Librairie ari benshi cyane, bigatuma batinda kubona serivisi. Ubu buryo bushya buje kuba igisubizo kuri ibyo bibazo byose.”
Uretse ibikoresho by’ishuri bisanzwe bicuruzwa muri Librairie Caritas, Ubuyobozi bwayo butangaza ko iyi gahunda izagenda yongerwamo ibindi bikenerwa n’abanyeshuri nk’imyenda y’ishuri, inkweto n’ibindi, binyuze mu bufatanye na za kompanyi zitandukanye. Bikaba biteganyijwe ko mu gihe kizaza umubyeyi azajya ahitamo niba ibyo bikoresho byoherezwa mu rugo cyangwa bikajyanwa ku ishuri umwana akazabihasanga.
Librairie Caritas ikaba iteganya no gukorana n’ibigo by’imari birimo Umwarimu SACCO na RIM (Réseau Interdiocésain de Microfinance,) ndetse n’ibindi ku buryo ababyeyi bazajya bashobora gufata ibikoresho by’ishuri mbere, bakazishyura nyuma banyuze mu bigo by’imari bakorana na byo. Ibi byose bikazakorwa mu rwego rwo gufasha ababyeyi bagorwaga no kubona ubushobozi mu bihe by’itangira ry’amashuri.
Kugeza ubu, mu ikoranabuhanga rya “babyeyi.web.app” habarizwamo ibikoresho by’ishuri nk’amakayi, amakaramu, ibitabo n’ibindi bisanzwe bicuruzwa na Librairie Caritas. Ababyeyi bakaba bahamagarirwa kwitabira iri koranabuhanga rishya kugira ngo barusheho koroherezwa no guha abana babo ibyo bakeneye ku gihe, mu buryo bwihuse kandi buboroheye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.