Menya ibirimo kuganirwaho muri iki cyumweru cya mbere cya Sinodi
Muri iki cyumweru cya mbere cya Sinodi, mu matsinda agizwe n'abantu 12, abitabiriye Sinodi barimo kuganira ku gice cya mbere cy'inyandiko izifashishwa mu mirimo y'iyi Sinodi ya XVI.
Tariki 4 Ukwakira 2023, nibwo iyi Sinodi yafunguwe ku mugaragaro i Roma. Nyuma yo gufungurwa, abagera kuri 400 bakomeje kuganira ku ngingo zitandukanye no gusenga bamurikiwe na Roho Mutagatifu.
Muri iki cyumweru cya mbere abari muri Sinodi barimo kuganira kuri Sinodi ubwayo. Uburyo urugendo rwa Sinodi rwagenze hirya no hino ndetse n'imikorere ya Sinodi ubwayo n'uko yanozwa.
Nk'uko Christianee Murray, umuyobozi wungirije ushinzwe Itumanaho i Vatikani yabitangaje, abari muri Sinodi basabwe gusubiza ibibazo bitandukanye bigaruka kuri Sinodi.Ibi byanashimangiwe n'Umuyobozi ushinzwe itumanaho, Paolo Ruffini.
Mu bibazo byaganiriweho biteganywa n'inyandiko iyoboye ibiganiro harimo ibi bikurikira:
Mu zindi ngingo buri wese asabwa kugira icyo avugaho, icyo abakristu bagaragaje cyakorwa ngo liturujiya igirwemo uruhare na buri wese n'ubwo umuhamagaro, ingabire n'ubutumwa bya buri wese byaba bitandukanye.
Kugaragaza uko Sinodi yagenze hirya no hino. Kuri iyi ngingo abitabiriye Sinodi basabwe kugaragaza uko abakristu bayakiriye, uko abayitabiriye babaga bamerewe niba barabaga bishimye cyangwa hari ukundi bameze. Ndetse bakanagaragaza ibyifuzo abakristu batangaga ngo Sinodi irusheho kubagirira akamaro n'impungenge bagaragaje.
Mu buhamya bwa buri wese kandi abitabiriye Sinodi basabwe kugira icyo bavuga ku buryo bwakoreshejwe muri iyi Sinodi bwo guha abakristu umwanya bakaganira bayobowe na Roho Mutagatifu. Buri wese asabwa kugaragaza imbuto zavuye muri ubu buryo n'uko bwakomeza gutera imbere kugira ngo bufashe Kiliziya kugendera hamwe no gukora ubutumwa bwayo neza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.