Menya ibyavuye mu nteko rusange ya 167 y'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda
Kuri uyu wa 29 Nzeri 2023, Abepiskopi basoje inteko rusange ya 167 y'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yaberaga I Kigali kuva tariki 26 Nzeri 2023. Nyuma y'Inama Abepiskopi batangaje ibyavuyemo bizitabwaho mu iyogezabutumwa ry'uyu mwaka.
Mu kiganiro n'abanyamakuru gisoza imirimo y'Inteko rusange, Myr Visenti Harolimana, Visi Perezida w'Inama y'Abepiskopi yavuze ko iyi nama yarebeye hamwe ibyakozwe mu materialising n'amakomisiyo y'Inama y'Abepiskopi ndetse ikanasuzuma ibiteganyijwe muri uyu mwaka w'ubutumwa.
Myr Visenti yavuze ko muri rusange Abepiskopi bishimiye uko amakomisiyo n'amaserivisi yabo ahagaze ndetse ko bayasabye gukomerezaho agakomeze gutera imbere no guteza imbere ubutumwa akora mu Kiliziya.
Myr Visenti kandi yagarutse kukuba Abepiskopi barakoze Inama mu gihe Kiliziya igiye gutangira imirimo y'ikiciro cya mbere cya Sinodi izabera I Roma tariki 4 kugera 29 Ukwakira 2023. Abepiskopi bakaba bararebeye hamwe ibizakorwa n'abakristu mu Rwanda mu rwego rwo guherekeza abari muri Sinodi. Myr Visenti yavuze ko hari isengesho ryihariye rizategurwa abakristu bakazaryifashisha muri iki gihe basabira Sinodi.
Uretse Sinodi, Abepiskopi barebeye hamwe ibirebana na yubile y'imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda na 2025 igeze ku isi. Myr Visenti akaba yatangaje ko Abepiskopi bazatangaza ibaruwa kuri izi yubile ikazatangaizwa abakristu ku cyumweru cya mbere cya Pasika.
Nk'uko bigaragara kandi mu myanzuro y'iyi nama, Abepiskopi batangaje ingengabihe izakurikizwa mu guhimbaza izi yubile.
Ku birebana n'umwaka w'ubutumwa wa 2023/2024, Abepiskopi bifuje ko uba umwaka wo kwinjira mu bikorwa bya Yubile ndetse na Sinodi. Kubera iyo mpamvu nta nsanganyamatsiko yihariye yashyizweho nk'uko byari bisanzwe bimenyerewe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.