MINEDUC yasabye abanyeshuri ba FAWE Girls’ School gukoresha neza amahirwe bafite mu gutegurirwa kuyobora ejo hazaza
Ubwo hahimbazwaga Yubile y’imyaka 25 ishuri FAWE Girls’ School ribayeho, mu munsi mukuru wabaye kuwa 30 Mutarama 2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Irere Claudette, yasabye abanyeshuri baryigamo gukomeza gukoresha neza amahirwe bafite, bakayabyaza umusaruro mu myigire yabo no mu mibereho yabo ya buri munsi.
Ibi yabigarutseho agaragaza ko imyumvire igenda ihinduka y’abantu bumva ko umwana w’umukobwa hari ibyo adashoboye avuga abana b’ababkobwa bakwiye gukomeza gushyira imbaraga kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo n’iryigihugu.
Yagize ati “Ndashaka gukomeza gushishikariza abakobwa bacu bari hano gukoresha neza aya mahirwe bafite mu myigire yabo. Ni mwe bayobozi b’ejo hazaza, aya mahirwe yose mubona muyafatishe intoki zombi. Mu gihe mwiga, muzirikane ko mudategurirwa gutera imbere mwenyine gusa, ahubwo ko mugomba no kugira uruhare mu guteza imbere imiryango yanyu, abaturage n’igihugu cyacu.”
Irere Claudette yakomeje agaragaza ko FAWE Girls’ School yabayeho kubera icyizere cy’abemeye ko umwana w’umukobwa ashoboye kandi ko akwiye gutegurirwa gufata ibyemezo.
Ati “Mwibuke ko iri shuri ryabayeho kuko hari abizeraga ko abakobwa bashoboye kandi bagomba gutegurirwa kuyobora no guhindura ejo hazaza. Iyi yubile iratwibutsa ko intsinzi itagerwaho n’umuntu umwe gusa. Ni yo mpamvu dushimira ababyeyi bakomeje gusohoza inshingano zabo zo kurera, bagafatanya n’ishuri gukurikirana abana babo no kubaha ibikenerwa byose kugira ngo bige neza.”
Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Kinyamateka, barererwa muri FAWE Girls’ School Gisozi, bagaragaje ko biteguye gukomeza guhesha ishema igihugu cyabo n’imiryango yabo, bashimangira ko ubumenyi bahabwa muri iri shuri bumaze gutuma batangira kwigirira icyizere no kwihangira ibisubizo binyuze mu bikorwa bitandukanye by’ikoranabuhanga n’ubushakashatsi.
Igitego Rene Kevine, wiga mu mwaka wa Gatandatu, ishami rya PCM (Ubugenge, Ubutabire n’Imibare), yavuze ko kwiga muri FAWE byahinduye ubuzima bwe.
Ati “Kuza muri FAWE byahinduye ubuzima bwanjye, nahigiye ubumenyi bwo mu ishuri, mpigira kubana n’abandi, gusenga, no kubona amahirwe atandukanye. Ubu nifitiye ubumenyi bunamfasha mu buzima bwo hanze y’ishuri.”
Yakomeje avuga ko yifuza kuzaba umunyamakuru w’umwuga, agamije gukomeza kugaragaza ko n’umwana w’umukobwa ashoboye kandi ashobora gutera imbere.
Ati “Ubumenyi nkomeje gukura hano muri FAWE buzamfasha kugera ku ntego yanjye yo gukora itangazamakuru kinyamwuga, no kugaragariza isi ko umwana w’umukobwa ashoboye.”
Karangwa Queen Ruth nawe yunze mu rya mugenzi we, agaragaza ko mu myaka itanu amaze muri FAWE Girls’ School yamenye ko umwana w’umukobwa atagenewe gusa imirimo yo mu rugo.
Yagize ati “Ndi muri club ya Robotics, yahinduye imyumvire yanjye. Yanyeretse ko umwana w’umukobwa atagenewe kwicara mu rugo gusa akora imirimo yo mu rugo, ahubwo ashobora no guhanga imashini, igakemura ibibazo no gutanga ibisubizo byafasha isi muri rusange.”
Yakomeje avuga ko mbere hari imyumvire yari isanzwe igaragara mu miryango no mu muryango nyarwanda igaragaza ko umwana w’umukobwa adakwiye kwiga amasomo ya Siyansi.
Ati “Mbere batubwiraga ko nta mwana w’umukobwa wiga Siyansi, ariko muri FAWE banyeretse ko nta kintu umwana w’umukobwa adashoboye. Ibyo byatumye ndushaho kwiyumvamo ubushobozi bwanjye no gukomeza gutera imbere.”
Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC itangaza ko imibare igaragaza ko abanyarwanda bamaze gusobanukirwa, ko uburezi bugenewe abana bose nta vangura. Mu mashuri abanza, abakobwa n’abahungu bari ku gipimo kingana, abakobwa bakaba barusha abahungu umubare muto cyane.
Mu mashuri yisumbuye, abakobwa ni bo benshi ugereranyije n’abahungu, ku gipimo cya 1.45 ku 1 w’abahungu.
Mu mashuri makuru na za kaminuza ho, abakobwa baracyari bake, ku gipimo cya 0.75.
Iyi mibare igaragaza ko umuhate wa FAWE Rwanda n’igihugu cy’u Rwanda mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa ukomeje gutanga umusaruro, nubwo hakiri urugendo rwo kongera umubare w’abakobwa mu mashuri makuru no mu byiciro bya Siyansi n’ikoranabuhanga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.