Minisiteri y'Ubuzima yagaragaje icyo yifuriza Ibitaro bya Nemba
Mu birori bya Yubile y'Imyaka 50, Ibitaro bya Nemba bimaze Bibayeho, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yagaragaje icyo Minisiteri y'Ubuzima ayoboye yifuriza Ibitaro bya Nemba nk'ibitaro bimaze kuba ubukombe.
Agaruka ku bunararibonye bw'ibi bitaro bimaze imyaka byita ku buzima bw'abatuye Gakenke no mu nkengero zayo, Minisitiri yavuze ko Ibitaro bya Nemba ubu bikuze bihagije kandi ko bigomba gukomeza gutera intambwe.
Yagize ati "Nakuze numva bavuga ko ibitaro bya Nemba ari ibitaro bikomeye cyane. Turifuza ko bikomeza gukura bikaba ibitaro by'ikitegererezo mu Rwanda."
Minisitiri Sabin yakomeje asobanura zimwe muri gahunda zizatuma ibitaro bya Nemba bizamura u Rwego harimo kongera umubare w'Abaganga ndetse no kuba byazamuka ku rwego rw'Ibitaro bya Kaminuza.
Yagize ati"Turifuza ko ibi bitaro byakomeza kwaguka. Ntibibe ibitaro bivura gusa ahubwo bikanigisha n'abazaba abavuzi ku nzego zikomeye ku buryo n'ubuvuzi abantu b'aha bajyaga gushakira i Kigali cyangwa hanze y'Igihugu buzajya babubona hano."
Minisitiri Sabin yakomeje asaba abafatanyabikorwa b'Ibitaro bya Nemba barimo na Kaminuza ya Univercitas Miguel-Hernandez yo mu gihugu cya Espanye gufasha ibi bitaro kongera umubare w'abaganga b'inzobere binyuze mu guhugura abaganga.
Ati"Hari gahunda tugira muri Minisiteri y'Ubuzima yitwa 4*4, aho dusabwa gukuba kane abaganaga twari dufite mu byiciro byose kuko abaturage bagenda baba benshi bagakenera ubuvuzi. Birasaba rero ko tugira abaganga benshi kandi babishoboye cyane."
Dr Sabin avuga ko u Rwanda rufite abana b'abahanga ku buryo bigishijwe neza bakora ibintu bitangaje ku buryo n'abanyamahanga bajya babatangarira.
Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri yashimiye Leta y'u Rwanda uko ifatanya na Kiliziya mu kwita ku buzima binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo gutanga abaganga, ibikoresho n'amahugurwa bikenerwa muri gahunda z'ubuzima.
Ibirori bya Yubile y'imyaka 50 y'Ibitaro bya Nemba yanahujwe no guhimbaza Yubile y'impurirane ku rwego rw'Ubuzima muri Diyosezi ya Ruhengeri, Myr Visenti Harolimana akaba yashimye aho ibi bitaro bigeze byiyubaka avuga ko Diyosezi itewe ishema no kubigira. Yashimiye kandi abafatanyabokorwa batandukanye bagize uruhare mu iterambere ry'ibi bitaro kuva byashingwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.