Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Musenyeri Balthazar yasabye abarezi kuvoma kuri Mutagatifu Jean Baptiste De La Salle

Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2026, mu ishuri Ecole Saint Jean Baptiste De La Salle Kabgayi (EJEBASKA), bahimbaje umunsi mukuru wa Mutagatifu Jean Baptiste De La Salle waragijwe iri shuri.

Musenyeri Balthazar yasabye abarezi kuvoma kuri Mutagatifu Jean Baptiste De La Salle
Musenyeri Balthazar yasabye abarezi kuvoma kuri Mutagatifu Jean Baptiste De La Salle

Ni ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, akikijwe n’abapadiri batandukanye bifatanyije n’iri shuri mu byishimo by’umunsi mukuru.

Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yagaragarije abarezi bo muri Ecole Saint Jean Baptiste De La Salle Kabgayi ibyo bakwiye kwigira no kuvoma kuri Mutagatifu Jean Baptiste De La Salle kugira ngo bibafashe mu butumwa bwabo bwo kurera.

Yagize ati “Mutagatifu Yohani Batisita De La Salle ni umutagatifu witangiye uburezi, yitangira abana bavaga mu miryango ikennye n’ababaga mu muhanda.”

Yakomeje avuga ko uyu mutagatifu atareraga gusa, ahubwo yanatekereje uburyo yatanga umurongo ku bandi barezi binyuze mu nyandiko n’ibitekerezo yatanze, ku buryo n’uyu munsi hari benshi bakivoma ku bwitange bwe.

Yagize ati “Mu mirimo yakoze, mu nyandiko ze n’uburyo yumvaga uburezi, ni byo abarezi bakwiye kugenderaho kugira ngo bavomemo bagere ikirenge mu cye kandi batange uburezi bufite ireme, ihame, uburezi bushinze imizi mu mutima wa Kristu, mu mutima w’urera kandi bugatuma umwana akura mu mfuruka ze z’ubuzima bwose.”

Mu kiganiro na Kinyamateka, Umuyobozi wa Ecole Saint Jean Baptiste De La Salle Kabgayi, Soeur Régine Mutuyimana, yashimangiye ko mu burezi n’uburere batanga muri iri shuri bagerageza gutera ikirenge mu cya Mutagatifu Jean Baptiste De La Salle waragijwe iri shuri.

Yagize ati “ Mutagatifu Jean Baptiste De La Salle dukurikiza amahame yadusigiye n’uburyo yatweretse bwo kurera, aho adusaba kurera umwana wese. Natwe turashaka kumenya umwana wese, tutamumenyeye ku ishuri gusa ahubwo tukajya no mu rugo. Dusabwe kumenya umwana turera mbere y’uko tumurera. De La Salle adusaba kandi kurera umuntu uzavamo umuturage mwiza, akazaba anogeye Imana n’abantu.”

Yakomeje avuga ko kuko buri wa Mbere bagira inyigisho zibafasha kwisuzuma no kunoza inshingano zabo nk’abarezi.

Ati “Muri izi nyigisho turisuzuma tukanigaya niba hari ikitaragenze neza kugira ngo tudakomeza gutana.”

Ecole Saint Jean Baptiste De La Salle Kabgayi (EJEBASKA) ni ishuri ryatangiye muri Nzeri 2022, ritangijwe n’umuryango AFP (itsinda rigizwe n’abihayimana, abapadiri n’abalayiki).

Iri shuri riherereye i Gahogo mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo. Ni ishuri ryigenga rya Kiliziya Gatolika rifashwa na Diyosezi ya Kabgayi, rikaba ryaritiriwe Mutagatifu Yohani Batisita De La Salle, umurinzi w’abarezi n’abanyeshuri.

Ubuyobozi bw’iri shuri bwatangarije Kinyamateka ko muri uyu mwaka wa 2026, rirereramo abana 585. Mu cyiciro cy’incuke harererwa abana 303, naho mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa kane habarizwa abana 282.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose