Musenyeri MUSENGAMANA Papias arasaba abashinzwe Iyogezabutumwa ry’Abana gushyiramo imbaraga rikongera gukomera nka mbere ya COVID-19
Mu butumwa yagejeje ku bapadiri baherekeje abana bibumbiye mu matsinda y'Iyogezabutumwa ry’abana “Enfance Missionnaire” bo muri Diyosezi ya Byumba bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho ku wa 26 Gashyantare 2023, Musenyeri Papias Musengamana Umwepiskopi wa Byumba yasabye abapadiri gushyira imbaraga muri iri yogezabutumwa, akangurira abana kwirinda kugwa mu bishuko bya sekibi.
Musenyeri Papias Musengamana umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba yasobanuye ko ubukristu buvuga kurwana urugamba uri kumwe na Yezu kuko nta muntu ushobora gutsinda urugamba igihe yirwanirira;yongeraho ko kandi muri iki gihe k'igisibo abakristu bakwiye kwima amatwi ibibashuka ahubwo bagasaba Nyagasani kugira ngo abafashe kurwana urugamba rurimo ibigeragezo, ibibazo biri mu muryango n'ibindi bitandukanye birimo níbigeragezo byo muri iyi isi bityo buri muntu akemera kuyoborwa na Yezu kugira ngo amufashe mu bibazo n'ibigeragezo arimo.
Musenyeri Papias yashimiye ubuyobozi bw'ingoro ya Bikiramariya i Kibeho bwabakiriye ndetse n'abana baje bahagarariye abandi muri uru rugendo nyobokamana. Yavuze ko iyogezabutumwa ry'abana muri Kiliziya ari umusingi ukomeye, ari nayo mpamvu nka Kiliziya bagomba gushyira imbaraga mu iyogezabutumwa ry'abana, kandi bitareba Diyosezi ya Byumba gusa ahubwo bireba amadiyosezi yose, kandi no mu rubyiruko rutagomba gusigara kuko bose ari bo bayobozi ba Kiliziya b’ejo hazaza.
Umwana wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze ko bishimiye kuba barateguriwe uyu munsi wo gukorera urugendo Nyobokamana i Kibeho, mu izina rya bagenzi be bashimiye cyane umwepiskopi wa Diyosezi ya bo ya Byumba ndetse n'abandi bose babaherekeje n’abagize uruhare kugira ngo urugendo rwabo rugende neza.
Padri ushinzwe iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Byumba Padiri Eugene Iyakaremye yashimiye Imana yabagejeje ku butaka butagatifu i Kibeho amahoro ndetse n'umushumba wabo wemeye gukorana na bo urugendo nyobokamana, yashimiye kandi n'abandi bose babafashije mu gutegura Urugendo Nyobokamana ,ashimirea n'abakangurambaga b’abana babahora hafi. Ni urugendo rwitabiriwe n’abana 176 bo muri paruwasi 7, baherekejwe n’abapadiri 7 ndetse n’abakangurambaga 20.
Usibye aba bana bo mu iyogezabutumwa ry'abana ba Diyosezi ya Byumba bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho, hari n'abakristu bibumbiye mu muryango Indabo za Mariya, abanyeshuri bo mu Ishuri ry'Imyuga rya Kivumu i Kabgayi, abaturutse muri Paruwasi ya Cyanika, abaturutse mu mujyi wa Kigali, Abafaratiri bo muri Seminari nkuru ya Nyakibanda (i Nyumba) bari kwitoza kuzaba abasaserdoti baje baherekejwe n'Igisonga cy'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Musenyeri Gahizi Jean Marie Vianney, ndetse n'abandi baturutse hanze y'Igihugu cy'u Rwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.