Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Musenyeri Smaragde arasaba abaseminari kwiga kubana n'abandi kuko ari ko kwiga neza

Mu butumwa yagejeje ku baseminari barererwa muri Seminari Nkuru ya Kabgayi, kuri uyu wa 29 Mutarama 2023, mu birori bya Mutagatifu Tomasi w'Akwini, yabasabye kwiga kubana n'abandi kuko bikenewe cyane muri iki gihe abantu batwawe no kwihugiraho.

Musenyeri Smaragde arasaba abaseminari kwiga kubana n'abandi kuko ari ko kwiga neza
Musenyeri Smaragde arasaba abaseminari kwiga kubana n'abandi kuko ari ko kwiga neza

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, umwepiskopi wa Kabgayi ari nawe ushinzwe komisiyo ishinzwe abapadiri n'amaseminari avuga ko usanga muri iki gihe abantu baratwawe no kwihugiraho no kwireba aho usanga umuntu wese akurikira ibitekerezo bye n'ibyifuzo akirengagiza abandi.

At"Ikibazo Sosiyete ifite muri iki gihe ni uko abantu bariho nk'abajagaraye buri wese mu bitekerezo n'ibyifuzo bye".

Iki kibazo cyo kwihugiraho gikomeje kwiganza muri iki gihe, Musenyeri Smaragde avuga ko cyageze no mu bakristu ndetse n'abapadiri aho usanga umupadiri yarize neza akigisha neza nyamara nyuma akananirwa kubaho neza no kubana neza n'abandi ibintu avuga ko kiliziya yiyemeje kurwanya ibinyujije muri Sinodi.

Yagize ati "Dukeneye kumenya guhuza igihe turimo n'uburyo inyigisho zitangwa. Kwiga neza bikwiye kugendana no kubaho neza. Ntube wa mupadiri ugenda akavuga inyigisho nziza ariko nyuma ya Misa ntumenye aho arengeye".

Musenyeri Smaragde Mbonyintege avuga ko kubana neza ari incamake y'inyigisho za Yezu, wigize umuntu akaba n'abantu. Seminari ikaba ifasha abaseminari kwiga kubana kuko ari bwo bazaba abahamya nyabo ba Yezu wigize umuntu muri iyi si yihugiyeho.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose