Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Musenyeri Venanti Bacinoni umwepiskopi wacyuye igihe wa diyosezi ya Bururi yitabye Imana

Mu gitondo cy'uyu wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022, ni bwo Myr Venanti Bacinoni, umwepiskopi wacyuye igihe wa diyosezi ya Bururi mu Burundi, wari umaze igihe arwaye yitabye Imana ku myaka 82.

Musenyeri Venanti Bacinoni umwepiskopi wacyuye igihe wa diyosezi ya Bururi yitabye Imana
Musenyeri Venanti Bacinoni umwepiskopi wacyuye igihe wa diyosezi ya Bururi yitabye Imana

Musenyeri Venanti yavukiye i Kiririsi muri komine Rutovu intara ya Bururi mu mwaka wa 1940. Mu mwaka wa 1965 ni bwo yahawe ubupadiri maze muri 2007 atorerwa kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Bururi.

Mu mwaka wa 2020 ni bwo Myr Venanti Bacinoni, yagiye mu kiruhuko cy'Izabukuru asimburwa na Myr Salvator Nicitegetse, ari na we uyobora diyosezi ya Bururi muri iki gihe.

Yitabye Imana aguye mu bitaro Clinique Saint Joseph aho yivurizaga, indwara yari amaranye igihe kinini yivuza. Akaba yitabye Imana afite imyaka 82.

Imana imuhe iruhuko ridashira

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose