Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Alexis Kagame na Aloys Bigirumwami bahawe Igihembo cy'Umwanditsi w'Ikinyejana

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024, mu Isomero rusange rya kigali, habereye umuhango wo gushimira abanditsi b'indashyikirwa bagize uruhare mu kwandika amateka y'u Rwanda no guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda.

Myr Alexis Kagame na Aloys Bigirumwami bahawe Igihembo cy'Umwanditsi w'Ikinyejana
Myr Alexis Kagame na Aloys Bigirumwami bahawe Igihembo cy'Umwanditsi w'Ikinyejana

Ni igikorwa cyiswe "Radiate Rwanda 2024" cyateguwe n'Ikigo "Bridgevision", gifite intego yo guteza imbere gusoma no kwandika ibitabo mu Rwanda.

Ishimwe yagenewe ryakiriwe na Myr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Butare, kuko Alexis Kagame yari Umupadiri wa Diyosezi ya Butare, ari na ho ashyinguye kuri ubu. Imva ye ikaba iherereye iruhande rwa Katederali ya Butare.

Abanditsi bahembwe nk'indashyikirwa, uwaje ku mwanya wa Mbere ni Musenyeri Alexis Kagame, washimiwe kuba ari umwe mu banditsi bakomeye bagize uruhare mu kwandika, agatuma abanyarwanda bamenya amateka yabo. Yashimiwe kandi kuba yaragize uruhare mu guhindura inyandiko ziri mu ndimi z'amahanga akazishyira mu Kinyarwanda kugira ngo bifashe abanyarwanda.

Uwaje ku mwanya wa Gatatu ni Mukagasana Yolande, wagize uruhare mu gutuma amateka y'abanyarwanda ahererekanywa kandi akazagira uruhare mu bihe bizaza. Mukagasana ni we wa mbere wanditse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba kandi yaratumye abanyarwanda n'abanyamahanga bamenya amateka y'u Rwanda.

Uwaje ku mwanya wa Kabiri ni Musenyeri Aloys Bigirumwami na we washimwe nk'umwe mu bagize uruhare mu kwandika amateka y'abanyarwanda akaba kandi umwe mu bakomeye bagize uruhare muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Igihembo cye cyakiriwe n'Igisonga cy'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, Myr Nsengumuremyi Jean Marie Vianney, waje ahagarariye Umwepiskopi wa Nyundo, kuko Myr Aloys Bigirumwami yabaye Umwepiskopi wa Mbere w'iyi Diyosezi.

"Bridgevision" yateguye iki gikorwa cyo guhemba aba banditsi ivuga ko yagiteguye mu rwego rwo gufasha abakiri bato gukunda gusoma no kwandika ibitabo bafatiye urugero kuri bakuru babo.

Ati "Igitabo gihuza ibitekerezo, n'amateka. Igitabo gishobora guhindura ubuzima bw'umuntu. Urugero nkanjye nasomye igitabo kuri Perezida Paul Kagame bituma nifuza gusura u Rwanda. Ubu ndi i Kigali. Igitabo ni uburyo bwiza bwo kuvuga ukuri no kukurinda, ushobora kuvuga bigashira bikarangira abantu bakabyibagirwa ariko inyandiko ntijya yibagirana kuko ihoraho".

Umuyobozi mukuru wa "Bridgevision", Joe E.SULLY, yavuze ko Brigde Vision yateguye iki gikorwa kuko yifuza ko kwandika no gusoma ibitabo bikundwa mu Rwanda kuko igitabo ari igikoresho gifasha kwiyubaka no kumenya amateka.

Yakomeje avuga ko bateguye gushimira abanditsi b'indashyikirwa kugira ngo babahe agaciro kandi bahe agaciro inyandiko zabo ndetse banashyigikire abanditsi kugira ngo bashobore kubeshwaho n'ubwanditsi.

Ati"Kwandika ni kimwe mu byazana amafaranga, igihe ubwanditsi bwaba buhawe agaciro nk'umurimo wongera ubukungu. Ubwanditsi bukwiye guhabwa umwanya mu kurinda amateka, ni yo mpamvu dukwiye kubuha agaciro bikabera urugero abakiri bato."

Claude Nizeyimana, Umuyobozi wa serivisi z'Inkoranyabitabo y'Igihugu, mu Nteko y'umuco asobanura icyo iyi nteko yagendeyeho kugira ngo babashe kubona abanditsi bindashyikirwa yavuze ko bitari byoroshye.

Ati "Duhereye mu 1900 twarebye abanditsi b'indashyikirwa bagize uruhare mu bwanditsi bwo mu Rwanda. Ntabwo byari byoroshye, kuko twabonye abanditsi bagera ku 100 tugomba gukuramo 3 gusa."

"Bridgevision" ivuga ko yifuza ko Igitabo mu Rwanda cyakundwa ku kigero igare rikunzwemo kuko Igitabo na cyo gifite uruhare mu gutuma u Rwanda rumenyekana kandi rutera Imbere.

Mu Izina rya Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Kayisabe Vedaste, Umunyamabanga w'Inama y'Abepiskopi yashimiye Bridge Vision yateguye iki gikorwa, igaha icyubahiro aba banditsi b'Imena asaba ko ubwanditsi bwakomeza gushyigikirwa kandi abanditsi bakandika ibivuyeyo, byubakiye ku mutima n'ubwnege kandi bizagirira abantu Akamaro.

Mu 1954, Musenyeri Bigirumwami yashinze akanyamakuru kabana kitwa Hobe kamamaye cyane, kugira ngo bamenyere gusoma babone n'inkuru basoma mu Kinyarwanda.

Yanditse inyandiko zibanda ku muco nimyemerere ya Kinyarwanda zirimo; Imigani miremire (1972), Imana yabantu, abantu bImana, Imana mu bantu, abantu mu Mana (1979) ndetse nImihango, Imiziro n'imiziririzo mu Rwanda (1984) byose bigaruka ku muco Nyarwanda.

Musenyeri Aloys Bigirumwami we yavutse kuwa 22 Ukuboza 1904 avukira i Gisaka i Zaza. Mu 1952 yagizwe Musenyeri wa Nyundo, abimburira abandi birabura kwambikwa iryo kamba muri Afurika Mbiligi yari igizwe n'u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Yanditse ibitabo n'inyandiko ndende bigera ku 180. Zimwe mu nyandiko ze zizwi cyane harimo:Indyoheshyabirayi, Umuririmbyi wa Nyiribiremwa, Matabaro ajya i Burayi, Umwaduko w'abazungu muri Afurika yo hagati, La philosophie bantu-rwandaise de l'être, Inganji karinga n'ibindi.

Alexis Kagame yavutse mu 1912, avukira ahitwa i Kiyanza mu gace ka Ubuliza, ubu ni mu karere ka Rulindo mu majyaruguru y'u Rwanda, hari ku ngoma ya Yuhi V Musinga.

Madame Mukagasana Yolande na we wahawe ishimwe nk'umwanditsi w'indashyirwa mu bagore bagize uruhare mu guteza imbere ubwanditsi bwo mu Rwanda, aganira na Kinyamateka, yavuze ko yishimiye cyane kuba yaratekerejweho agashimirwa.

Ati "Ndishimye cyane kuba naje mpagarariye Umwepiskopi wa 5 wa Diyosezi ya Nyundo, kugira ngo twakire igihembo cy'Umwepiskopi wa Mbere w'iyi Diyosezi. Iki gihembo ni ikimenyetso cy'uruhare rwa Kiliziya mu gufasha umuryango Nyarwanda kujya mbere, kujijuka, kubana no kumenya amateka."

Igisonga cy'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, Myr Nsengumuremyi Jean Marie Vianney, wakiriye igihembo cya Myr Aloys Bigirumwami, yavuze ko nka Diyosezi ya Nyundo bishimiye kwakira iki gihembo.

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Myr Jean Bosco Ntagungira, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, yasobanuye ko kuba Musenyeri Alexis Kagame yahawe igihembo, bigaragaza uruhare rwa Kiliziya n'abapadiri mu kubaka u Rwanda, kuva aho u Rwanda rutangiye urugendo rwo kujijuka.

Yakomeje agira ati"Mu byo twagendeyeho tubatoranya, twarebye abantu banditse no mu ruhando mpuzamahanga, abanditsi banditse ibitabo bisomwa cyane, abagize uruhare mu gufasha abanyarwanda kumenya no gusobanukirwa amateka yabo ndetse duha n'ugaciro uruhare rw'Abari n'Abategarugori mu bwanditsi."

Myr Jean Bosco yakira Ishimwe rya Alexis Kagame
Myr Jean Bosco yakira Ishimwe rya Alexis Kagame
Myr Jean Marie Vianney yakira Ishimwe rya Bigirumwami
Myr Jean Marie Vianney yakira Ishimwe rya Bigirumwami
Mme Mukagasana Yolanda wahembwe nk'umwanditsi ukunzwe muri iki gihe
Mme Mukagasana Yolanda wahembwe nk'umwanditsi ukunzwe muri iki gihe
Bwana Claude Nizeyimana, Ushinzwe Inkoranyabitabo y'Igihugu mu Nteko y'Umuco
Bwana Claude Nizeyimana, Ushinzwe Inkoranyabitabo y'Igihugu mu Nteko y'Umuco
Joe E.SULLY, Umuyobozi mukuru wa Bridge Vision
Joe E.SULLY, Umuyobozi mukuru wa Bridge Vision
Myr Jean Bosco Ntagungira yakiriye Ishimwe ryagenewe Alexis Kagame
Myr Jean Bosco Ntagungira yakiriye Ishimwe ryagenewe Alexis Kagame
Padiri Kayisabe Vedaste, Umunyamabanga w'Inama y'Abepiskopi Gatolika
Padiri Kayisabe Vedaste, Umunyamabanga w'Inama y'Abepiskopi Gatolika
Myr Alexis Kagame wabaye umwanditsi wa mbere w'Umunyarwanda mu myaka 100 ishize
Myr Alexis Kagame wabaye umwanditsi wa mbere w'Umunyarwanda mu myaka 100 ishize
Myr Aloys Bigirumwami wabaye uwa Kabiri kuri Alexis Kagame
Myr Aloys Bigirumwami wabaye uwa Kabiri kuri Alexis Kagame
Hatanzwe Ikiganiro ku ruhare rw'ubwanditsi mu Iterambere ry'Igihugu
Hatanzwe Ikiganiro ku ruhare rw'ubwanditsi mu Iterambere ry'Igihugu
Abanditsi n'abandi batumirwa bari bakereye kuvuga ibyiza by'ubwanditsi
Abanditsi n'abandi batumirwa bari bakereye kuvuga ibyiza by'ubwanditsi
Abitabiriye iki gikorwa bishimiye uko Bridgevision yiyemeje guteza imbere Igitabo
Abitabiriye iki gikorwa bishimiye uko Bridgevision yiyemeje guteza imbere Igitabo
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose