Myr Anaclet yasezeranyije urubyiruko rugororerwa Iwawa ko Karidinali n'Abepiskopi bose bo Mu Rwanda bazabasura
Mu ruzinduko rw'ubutumwa yagiriye mu kigo ngororamuco cya Iwawa, kuri uyu wa 13 Kamena 2024, Myr Anaclet Mwumvaneza, yabwiye urubyiruko ko Kiliziya na Leta babitayeho kandi babakunda ndetse abizeza ko akomeje gukora ibishoboka ngo Abepiskopi bose bo mu Rwanda bazabasure.
Mu butumwa yabagejejeho, Myr Anaclet yabwiye urubyiruko rugororerwa Iwawa ko ari ngombwa ko Kiliziya izakomeza kongera ibikorwa bituma ibageraho ngo ibafashe bazave Iwawa bahindutse kandi biteguye kugira uruhare mu Iterambere ry'Igihugu.
Yaboneyeho kubamenyesha ko akomeje gusaba Abepiskopi bagenzi be kubasura kuko azi neza ko n'ubwo bari Iwawa ariko bakomoka mu madiyosezi atandukanye yo mu Rwanda.
Yagize ati"Kubera ko muri abana b'igihugu na Kiliziya, dufata umwanya natwe wo kuza hano. Iyo ngiye kuza hano ntumira abapadiri kugira ngo tuze turi benshi. Yewe n'Abepiskopi bagenzi banjye ndabibabwira. Kuko nasanze abari hano baturuka mu gihugu hose. Nzakomeza gusaba Abepiskopi kugira ngo ubutaha tuzazane twese. Nzakomeza no gusaba Karidinali kugira ngo na we azaze kubasura dore ko ab'i Kigali ari na bo benshi."
Mufulukye Fred, umuyobozi mukuru w'ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, yashimiye Umwepiskopi wa Nyundo umwanya w'igitambo cya misa aba yageneye urubyiruko rugororerwa Iwawa by'umwihariko amasakaramentu yabahaye, yongera gusaba uru rubyiruko kubiha agaciro kabyo.
Ati" Rubyiruko muri aha ngaha, iyo mubona twese tuza hano buri gihe, mukabona Musenyeri ari ahangaha, mutekereze Musenyeri abakristu afite aba agomba guha amasakaramentu ku munsi, ni benshi cyane, ariko diyosezi yose yabaye ayisize ku ruhande aza gushaka mwebwe. Abapadiri bari ahangaha ibyo bakora byose babiretse baza gushaka mwebwe, ibi bintu ndabasabye mubihe agaciro kabyo."
Kavamahanga Innocent, uvuka muri diyosezi ya Nyundo ubu akaba arimo kugororerwa Iwawa, aganira na Kinyamateka, yagaragaje ibyishimo atewe no kongera guhura n'umwepiskopi wa Diyosezi avukamo by'umwihariko akaba yabashije kuganira na we imbonankubone akamugaragariza ko yahindutse nk'uko yabimusabye.Ibi akaba yabyakiriye nk'umugisha ukomeye ku buzima bwe.
Ati"Nagize amahirwe akomeye yo kongera guhura na Musenyeri wanjye. Twahuye imbonankubone mbasha kumusobanurira ibintu nigiye hano. Ni amahirwe nagize yo kubasha kuvugana na we. Bajyaga bavuga ko turi ibihazi ariko mbashije kumubwira ko naciye bugufi."
Mu gitambo cya Misa bamwe mu rubyiruko rugororerwa Iwawa bahawe amasakaramentu atandukanye aho 8 bagarukiye Imana, 22 bahabwa Batisimu naho 40 bahabwa Isakaramentu ry'ugukomezwa.
Myr Anaclet yababwiye ko kubaha amasakaramentu ari ukubongerera imbaraga zo guhinduka kugira ngo bazasubire mu rugo barahindutse kandi biteguye kwigirira akamaro no kukagirira imiryango yabo n'Igihugu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.