Myr Andereya Havugimana yasoje ubutumwa bwo kuba Omoniye wa Gereza ya Nyarugenge yari amazemo imyaka 44
Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2024, Myr Andereya Havugimana yasoje ku mugaragaro ubutumwa bwo kuba Omoniye wa Gereza ya Nyarugenge yari amazemo imyaka 44.
Agaruka ku mateka y'ubutumwa bwe nka Omoniye wa Gereza ya Nyarugenge yavuze ko yatangiye ubu butumwa kubwa Myr Visenti Nsengiyumva mu 1980. Abepiskopi bamusimbuye bakomeje kumuhirira ikizere kuri Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, uriho ubu.
Yagize ati"Natangiye ubu butumwa bwa mbere mu 1980. Uwari umushumba ni Nyiricyubahiro Vincent Nsengiyumva ari na we wahantumye mbumarana umwaka. Nyuma abandi bamusimbuye, nabo kuva mu 1999 ubu butumwa babugereka ku busanzwe nari mfite muri Kiliziya. Barabunyongerera bati 'bukomeze kuko wigeze kubukora."
Myr Andereya yakomeje avuga ko ubu butumwa yabukoze mu bihe bitari byoroshye by'amateka y'amagororero mu Rwanda dore ko yabutangiye ku ngoma ya Perezida Habyarima Yuvenali, akanabukomeza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku ngoma ya Paul Kagame.
Ati"Mu 1980 ubwo nahabwaga ubu butumwa, ntabwo byari byoroshye. Muri Gereza ni ahantu abantu bose batinyaga, cyane cyane mu bihe bikomeye by'amateka yacu."
Myr Andereya avuga ko we yakiriye ubu butumwa kandi akaba ashimira Imana ko aburangije ntawe umuhutaje abikesha Imana yamuhagazeho, ikamuyobora, ikamuha n'abapadiri n'abiyeguriyimana bo mu miryango itandukanye ngo bamufashe.
Myr Andereya avuga ko ubu butumwa yaburonkeyemo ingabire nyinshi agashimira abantu bose bamufashije mu gihe cy'imyaka 44 abumazemo.
Yakomeje ashimira Kiliziya yamugiriye icyizere ikamuha ubu butumwa ndetse n'Imana yamuhaye imbaraga n'umutima wo kubukora abwishimiye. Ashimira kandi abayobozi b'Igororero rya Nyarugenge bakoranye mu bihe bitandukanye ndetse n'abagororwa bose babanye mu gihe amaze muri ubu butumwa.
Ati"Naramubwiye nti aho ngeze aha ngaha ntabwo amatwi yanjye acyumva neza; Amaso yanjye ntakireba neza; ururimi rwanjye ntabwo rugisobanura amagambo. Singifite ubushobozi bwo gukurikirana ubutumwa nakunze, nashimye kandi bwanyigishije byinshi. Reka n'abandi basogongere kuri izo ngabire, none Karidinali yarasubije asubiza neza."
Myr Andereya yaboneyeho gutangaza ko Karidinali Kambanda yamwemereye guhagarika ubu butumwa akanemeza umusimbura.
Atangaza ugiye kumusimbura yagize ati"Ugiye kuzakomeza ubu butumwa nakoraga, ni Padiri Nsengiyaremye Viateur, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Nyamirambo."
Yamwifurije ubutumwa bwiza amwizeza ko na we azaryoherwa muri ubu butumwa kuko afite abantu bazamufasha muri ubu butumwa.
Padiri Nsengiyaremye Viateur ugiye gukorera ubutumwa mu Igororero rya Nyarugenge yavuze ko yishimiye ubu butumwa yahawe kandi azafatanya nabo muri byose cyane cyane mu bijyanye na Roho.
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Myr Jean Bosco Ntagungira, yashimiye uruhare n'ibikorwa bya Myr Andereya Havugimana mu myaka yose amaze akorera ubutumwa mu Igororero, afasha abagororwa gukira kuri Roho. Avuga ko n'ubwo kugaruka kubafasha bitajya bimukundira cyane, yizeye ko azabahoza ku mutima.Yifurije kandi ubutumwa bwiza Padiri Viateur.
Padiri Viateur ugiye gufatanya ubutumwa akora no kwita ku bagororwa bo mu Igororero rya Nyarugenge yahawe Isakaramentu ryubusaserdoti mu 2009, akaba yaraje muri Paruwasi ya Nyamirambo avuye muri Paruwasi ya Kigarama yari abereye Padiri Mukuru.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.