Myr Balthazar arasaba abanyakabgayi gusenga mu kuri
Mu butumwa bwe bwa mbere yagejeje ku banyakabgayi amaze guhabwa ubwepiskopi Myr Balthazar Ntivuguruzwa yasobanuye intego ye "Orate in Veritate" avuga ko igihe kigeze ngo abasenga basenge mu kuri batavanga amasaka n'amasakaramentu.
Mu ijambo rye Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi yifashishije amagambo yakuye mu butumwa bwa Bikira Mariya umwamikazi wa Kibeho no mu Ivanjili ya Yohani, yabwiye abakristu ko igihe kigeze ngo abasenga basenge mu kuri.
Yagize ati"Intego yanjye igira iti ornate in veritable, nimusenge mu kuri. Nayivomye mu butumwa Bikira Mariya yatangiye I Kibeho igihe agize ati nimusenge ubutitsa kandi ntaburyarya. Impuruza ya Nyina wa Jambo ntiri kure y'amagambo umwami wacu Yezu Kristu yabwiye umunyasamariyakazi igihe agize ati igihe kiregereje ndetse ngiki cyageze maze abasenga by'ukuri bakazasengana Imana Data umutima utaryarya kuko abayisenga batyo aribo Imana Data yikundira."
Myr Balthazar yakomeje avuga ko isengesho ari umutima w'ubuzima n'ubutumwa by'umukristu. Asaba abakristu gusenga neza batavangavanga cyangwa ngo barangize umuhango.
Yagize ati "Muri iki gihe dukeneye ko abasenga babikora mu kuri. Dukeneye ko isengesho ryacu n'ubuzima bwacu tubyubakira ku mutima uzira uburyarya. Ntibibe amagambo yo ku rurimi cyangwa ibikorwa by'inyuma gusa. Igihe kirageze ngo isengesho ryacu rihuze imvugo n'ingiro. Ricengere imyumvire n'imyitwarire yacu, kugira ngo tubashe kwera imbuto z'impuhwe urukundo n'ubuvandimwe."
Myr Balthazar yagaragaje bimwe mu bikorwa binyuranyije n'isengesho ry'ukuri, asaba abakristu kubyirinda.
Yagize ati" Koko rero hari ubwo amasengesho yacu ahinduka nka bwa buro bwinshi butagira umusururu. Hari ubwo tuvanga amasaka n'amasakaramentu. Hari ubwo tuvangavanga tukanajarajara. Hari ubwo ukarisitiya tuyihazwa twataha tugasoma no ku ntango y'ubutukamana n'ubugomeramana."
Akomeza avuga ko igihe kigeze ngo abakristu bakire impuruza y'umubyeyi Bikiramariya n'iy'umwana we Yezu Kristu. Ati "Dusenge nta buryarya ni bwo tuzera imbuto nyinshi Nyagasani adushakaho".
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.