Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Balthazar Ntivuguruzwa yinjiye mu ruhererekane rw'Abepiskopi ba Kabgayi

Kuri uyu wa 17 Kamena 2023, I Kabgayi Myr Balthazar Ntivuguruzwa yahawe ubwepiskopi na Myr Smaragde Mbonyintege asimbuye ku buyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi, yinjira atyo mu ruhererekane rw'Abepiskopi ba Kabgayi rwatangiwe na Myr Jean Joseph Hirth.

Myr Balthazar Ntivuguruzwa yinjiye mu ruhererekane rw'Abepiskopi ba Kabgayi
Myr Balthazar Ntivuguruzwa yinjiye mu ruhererekane rw'Abepiskopi ba Kabgayi

Ni igikorwa cyabereye kuri Stade ya Seminari nto ya Kabgayi, kitabirwa n'Abepiskopi bo mu Rwanda n'abo mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse n'abayobozi mu nzego za Leta bari barangajwe imbere na Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w'intebe w'u Rwanda wari uhagarariye Perezida wa Repubulika.

Myr Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru, ni we watanze inyigisho ndetse anayobora umuhango w'Itangwa ry'Ubwepiskopi.

Nyuma yo kumukoreraho imihango iteganyijwe abakristu ba Kabgayi, bagaragarije ibyishimo umwepiskopi wabo mushya mu mashyi menshi n'impundu.

Mu ijambo yabagejejeho, Myr Balthazar yabijeje ko agiye gukomereza aho abamubanjirije bagejeje bubaka Diyosezi ya Kabgayi.

Myr Balthazar Kandi yatangaje ingingo zirindwi azubakiraho ubutumwa yahawe arizo: ubuzima n'ubutumwa bw'abapadiri, Gushyiraho ishuri ry'ukwemera, Guha imbaraga imiryango remezo, Kunoza imicungire y'umutungo ku nzego zigize umuryango w'Imana, Uburezi n'uburere by'abana n'urubyiruko, Ingo z'abashakanye n'iyogezabutumwa ry'ababyeyi, Kugendera hamwe n'ubufatanye muri ibi n'ibindi bizaba ngombwa.

Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yashimiye Myr Balthazar uko yakiriye ubutumwa yahawe anamusezeranya ko we n'Abepiskopi bagenzi be bazamuba hafi muri ubu butumwa.

Muri ibi birori Leta y'u Rwanda yari ihagarariwe na Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w'intebe, nawe akaba yashimiye Diyosezi ya Kabgayi uruhare igire mu bikorwa by'iterambere rya Roho n'iry'umubiri. Yasezeranyike Myr Baltazar ubufatanye busesuye na Leta y'u Rwanda.

Abakristu bari benshi kuri Stade ya Kabgayi baje kwihera amaso umwepiskopi wabo mushya
Abakristu bari benshi kuri Stade ya Kabgayi baje kwihera amaso umwepiskopi wabo mushya
Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda bitabiriye ibi birori ari benshi
Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda bitabiriye ibi birori ari benshi
Abepiskopi basaga 20 barangajwe imbere na Karidinali Kambanda bitabiriye Igitambo cya Misa cyatangiwe na Karidinali Kambanda akaza gukurwa na Myr Balthazar amaze guhabwa inkoni y'ubushumba
Abepiskopi basaga 20 barangajwe imbere na Karidinali Kambanda bitabiriye Igitambo cya Misa cyatangiwe na Karidinali Kambanda akaza gukurwa na Myr Balthazar amaze guhabwa inkoni y'ubushumba
Myr Smaragde Monyintege ni we watanze inyigisho agaruka ku murimo w'umwepiskopi nk'umusaseridoti mukuru ku rugero rwa Kristu
Myr Smaragde Monyintege ni we watanze inyigisho agaruka ku murimo w'umwepiskopi nk'umusaseridoti mukuru ku rugero rwa Kristu
Myr Arnaldo Sanchez Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda yatangaje ubutumwa bwa Papa bwo kwifuriza Mgr Balthazar ishya n'ihirwe
Myr Arnaldo Sanchez Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda yatangaje ubutumwa bwa Papa bwo kwifuriza Mgr Balthazar ishya n'ihirwe
Myr Smaragde Mbonyintege ni we wayoboye umuhango wo guha ubwepiskopi umusimbura we
Myr Smaragde Mbonyintege ni we wayoboye umuhango wo guha ubwepiskopi umusimbura we
Abakristu bakiranye ubwuzu Myr Balthazar anabaha umugisha wa mbere nk'umwepiskopi wabo
Abakristu bakiranye ubwuzu Myr Balthazar anabaha umugisha wa mbere nk'umwepiskopi wabo
Nyuma y'ibirori hakurikiyeho ibirori byasusurukijwe n'itorero rya ESB Kamonyi
Nyuma y'ibirori hakurikiyeho ibirori byasusurukijwe n'itorero rya ESB Kamonyi
Mu ijambo rye Myr Smaragde yashimiye abamufashije mu gihe amaze ari umwepiskopi wa Kabgayi anashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugabiye inka
Mu ijambo rye Myr Smaragde yashimiye abamufashije mu gihe amaze ari umwepiskopi wa Kabgayi anashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugabiye inka
Mu izina ry'inama y'Abepiskopi Karidinali Kambanda yashimiye Myr Balthazar amwizeza ko we n'Abepiskopi bagenzi be bazakomeza kumuba hafi
Mu izina ry'inama y'Abepiskopi Karidinali Kambanda yashimiye Myr Balthazar amwizeza ko we n'Abepiskopi bagenzi be bazakomeza kumuba hafi
Mu gusoza abakristu ba Kabgayi baririmbye indirimbo ya Te Deum, indirimbo y'Igisingizo cy'Imana ikunze kuririmbwa mu birori bisoza umwaka
Mu gusoza abakristu ba Kabgayi baririmbye indirimbo ya Te Deum, indirimbo y'Igisingizo cy'Imana ikunze kuririmbwa mu birori bisoza umwaka
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (1)

KM

Ufite konti? Injira

  • F
    fidele 16 Nzeri 2026

    Byiza cyane

Izindi nkuru

Byose