Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Balthazar watorewe kuba umwepiskopi wa Kabgayi yatangaje intego ye

Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2023, Myr Balthazar Ntivuguzwa, watorewe kuba umwepiskopi wa Kabgayi yatangaje intego ye igira iti "ORATE IN VERITATE".

Myr Balthazar watorewe kuba umwepiskopi wa Kabgayi yatangaje intego ye
Myr Balthazar watorewe kuba umwepiskopi wa Kabgayi yatangaje intego ye

Nk'uko yabisobanuriye Kinyamateka iyi ntego Myr Balthazar yayikuye mu butumwa bwa Bikira Mariya I Kibeho, aho agira ati "Musenge nta buryarya". Iyi ntego rero ikaba yibutsa aya magambo ya Bikira Mariya usaba abantu gusenga mu kuri.

Myr Balthazar avuga ko yahisemo aya magambo ya Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho, abitewe no kuzirikana agaciro gakomeye gakwiye guhabwa uyu mubyeyi wasuye u Rwanda, bityo ubutumwa bwe bukaba bukwiye guhabwa umwanya no kuzirikanwaho ku buryo bwihariye.

Avuga kandi ko yifuje gutura ubutumwa bwo kuba umwepiskopi umubyeyi Bikira Mariya umwamikazi wa Kibeho kugira ngo amuronkere ingabire yo kubusohoza neza.

Uretse kuba yarifuje kumuha umwanya wihariye, Myr Balthazar avuga ko umubyeyi Bikira Mariya yari asanzwe afite umwanya wihariye muri Diyosezi ya Kabgayi kuko isanzwe yari isunze Bikira Mariya utarasamanywe icyaha.

Myr Balthazar Ntivuguruzwa yatorewe kuba umwepiskopi wa Kabgayi tariki 2 Gicurasi 2023 akazahabwa inkoni y'ubushumba tariki 17 Kamena 2023.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose