Myr Balthazar watorewe kuba Umwepiskopi wa Kabgayi yavuze uko yakiriye ubu butumwa n'Ibanga rizamufasha kubusohoza neza
Mu kiganiro n'Abanyamakuru b'ibitangazamakuru bya Kiliziya mu Rwanda, cyabereye ku biro by'Inama y'Abepiskopi kuri uyu wa 5 Gicurasi 2023, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, watorewe kuba Umwepiskopi wa Kabagyi, yavuze uko yakiriye ubu butumwa n'icyamukomeje ndetse n'aho yumva azakura imbaraga zo kubusohoza neza.
Muri iki kiganiro Myr Balthazar yabajijwe n'umunyamakuru uko yakiriye inkuru yo gutorerwa ubu butumwa, maze amusubiza avuga ko yamuteye ubwoba nyamara kimwe n'umubyeyi Bikira Mariya agakomezwa n'ukwemera n'ukwizera afitiye Imana yamutoye.
Yagize ati "Numvise umutima unsimbutse. Nibaza nti kuki ari njyewe Papa Fransisiko atoreye kuba umwepiskopi wa Kabgayi. Ngira akantu k’ubwoba, k’igishyika ku mutima."
Akomeza avuga ko muri ubu bwoba yakomejwe n'urugero rwa Bikira Mariya, wabwiwe ko azabyara umwana w’Imana, agatangara kubera ubwo butumwa bumurenze, nyamara akizera Imana imutoye, akiringira ububasha bwayo agira ati "nta kinanira Imana". Agasoza avuga yego.
Yagize ati "Mu rugendo rwo kwakira iyo nkuru y’uko papa yantoreye kuba umwepiskopi mushya wa diyosezi ya Kabgayi, Bikira Mariya yarankomeje. Nanjye naratangaye: Nibaza nti kuki ari njye? Ese bizashoboka bite? Ariko numva ko nta kinanira Imana n'ubwo iba igutoreye ubutumwa burenze imbaraga zawe usanzwe wiyiziho, ariko ukavuga uti Imana izanshoboza ubwo ibintoreye kandi ndayizeye."
Yagize ati "Nta mutima uhagaze mfite kubera ko ngiye gukorera ubutumwa muri Diyosezi mvukamo. Gukorera ubutumwa muri Diyosezi wavutsemo, wakuriyemo, wakoreyemo ubutumwa, ugiye gufatanya n’abapadiri muziranye, mwasangiye ubutumwa, wareze, kuri njyewe ndumva ari amahirwe menshi. Ahubwo wenda igisa n’aho gitera ubwoba ni ubwo butumwa ubwabwo. Ubutumwa bwo kuba umwepiskopi n’inshingano zijyanye na bwo, ni cyo numva wenda gisa n’aho kindemereye ku mutima."
Abajijwe niba ubwoba yaba yarabuterwaga n'uko yaba agiye kuba umwepiskopi wa Kabgayi yavutsemo kandi yakoreyemo igihe kinini ubutumwa, Myr Balthazar yasubije ko icyamuteye ubwoba atari ukuba agiye gukorera i Kabgayi kuko kuri we ahubwo ari amahirwe, akavuga ko icyari kimuteye ubwoba ari ubutumwa ubwabwo n'inshingano bijyana.
Myr Balthazar akomeza avuga ko n'ubwo n'ubu butumwa abwakira nk'ubutumwa butoroshye, nyamara anazirikana ko ari umuhamagaro bityo akaba yizeye ko uwamutoye azamushoboza.
Yagize ati "Ntabwo ari ubutumwa bworoshye, ariko ni umuhamagaro, umuntu yakirana icyizere. Ni Imana ihamagara. Ni Imana itora muri Kiliziya yayo. Icyo kizere rero, uko kwemera n'ukwizera umuntu aba afitiye Imana n'uko gutotwa, ni byo biguha imbaraga kandi bikaguha n’ikizere muri uwo muhamagaro no muri izo nshingano nshya Kiliziya iba igushinze."
Myr Balthazar avuga ko ibanga rizamufasha kurangiza neza ubutumwa yahawe ari ugukomeza ukwemera, ukwizera n'urukundo kandi akimakaza kwegerana, kugendera hamwe no gufatanya n'imbaga y'Abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi.
Yagize ati "Ibanga ry'Umwepiskopi ni ukwemera, ukwizera n’urukundo afitiye Imana. Ni umubano afitanye n’Imana. Ni ubwitange. Ni umutima uhora uhanze amaso Yezu Kristu, Umusaserdoti mukuru, mu kwizera imbaraga za Roho Mutagatifu no mu bufatanye bwa buri wese."
N'ubwo yavukiye i Kabgayi kandi akahakorera n'ubutumwa igihe kinini, Myr Balthazar avuga ko atazi byose kuri Kabgayi, ari na yo mpamvu kimwe mu byihutirwa, azasura amaparuwasi mu rwego rwo kurushaho kumenyana n'abakristu no kwegerana nabo dore ko avuga ko kimwe mu mahirwe Kabgayi ifite, ari Imbaga y’abakristu n'abasaseridoti bayikunda n'ubufatanye bubaranga.
Biteganyijwe ko Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar, Azahabwa inkoni y'ubushumba tariki 17 Kamena 2023 i Kabgayi. Mbere y'ibi birori, akazabanza gusura amaparuwasi atandukanye agize iyi Diyosezi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.