Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Edouard yavuze icyo Sinodi yamariye Kiliziya yo mu Rwanda

Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu akaba anahagarariye Kiliziya yo mu Rwanda muri Sinodi irimo kubera i Roma, yagaragaje ko Sinodi yafashije u Rwanda gushimangira inzira y'ubwiyunge.

Myr Edouard yavuze icyo Sinodi yamariye Kiliziya yo mu Rwanda
Myr Edouard yavuze icyo Sinodi yamariye Kiliziya yo mu Rwanda

Ni mu kiganiro yagiranye n'Itangazamakuru rikurikirana imirimo ya Sinodi i Roma, kuri uyu wa 14 Ukwakira 2024. Myr Edouard akaba yari umwe mu baganiriye n'Itangazamakuru muri gahunda y'iyi Sinodi yo kugeza ku Itangazamakuru uko buri munsi uba wagenze.

Muri iki kiganiro Myr Edouard yagaragaje ko Sinodi ku Rwanda yabaye umwanya mwiza wo gushimangira urugendo rw'ubwiyunge u Rwanda rwahisemo, nyuma y'amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994.

Yagize ati" Iyi sinodi yaradufashije cyane kuko yaduhaye urubuga rwo gusuzuma uburyo dukoresha mu rugendo rw'ubwiyunge kugira ngo turusheho gufasha abanyarwanda kunga ubumwe, bakabana nk'abavandimwe bunze ubumwe kandi batahiriza umugozi umwe."

Myr Edouard avuga ko bitari byoroshye kuvuga ubwiyunge nyuma ya Jenoside, nyamara ko Kiliziya n'Igihugu byiyemeje guhitamo iyi nzira yahaye u Rwanda kuvuka bundi bushya.

Tariki 2 Ukwakira 2024 ni bwo iki cyiciro cya kabiri cya Sinodi kirimo kubera i Roma cyatangiye. Bikaba biteganyijwe ko kizasozwa tariki 27 Ukwakira 2024.

Kwamamaza
Kwamamaza
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose