Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Filipo Rukamba arasaba urubyiruko kutagira ubwoba bwo kwiyegurira Imana

Asoza umwiherero w'iminsi ine waberaga mu Iseminari Nto ya Karubanda kuva kuwa 4 Kanama 2023, Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare yasabye urubyiruko rugera kuri 200 rwitabiriye uyu mwiherero kutagira ubwoba bwo kwiyegurira Imana no gutsinda ababitambika imbere bababuza gukorera Imana.

Myr Filipo Rukamba arasaba urubyiruko kutagira ubwoba bwo kwiyegurira Imana
Myr Filipo Rukamba arasaba urubyiruko kutagira ubwoba bwo kwiyegurira Imana

Mu gitambo cya Misa gisoza uyu mwiherero ngarukamwaka, Myr Filipo yasabye urubyiruko kwitabira umuhamagaro no kwirinda ababaca intege bababwira ko kwiha Imana bikomeye.

Ati"Iteka hari ibibuza abantu kwiyegurira Imana. Inzira y'Imana n'ubwo ari inzira nziza ntabwo abantu babura ababahungabanya, icy'ingenzi ni ugukomera ku nzira wahisemo, ugakomera ku butorwe bwawe."

Musenyeri Filipo avuga ko kimwe mu nzitizi zibuza urubyiruko kwiyegurira Imana ari ukubaho rurangajwe n'iby'isi gusa bigatuma batabasha kumva ijwi ry'Imana ribahamagarira kuyikorera no kwitangira abandi.

Ati "Icyo mukwiye kumenya ni ugukurikira Ijambo ry'Imana kuko ari ryo rikuyobora mu nzira zayo."

Myr Filipo yasabye urubyiruko kudatinya kuko ntacyo wageraho utavunitse. Yabasabye gukoresha neza imbaraga bafite bitangira abandi kandi bakirinda ikibi cyose bakabaho mu migenzo myiza ya gikristu.

Padiri Habanabashaka Jean de Dieu ukuriye Komisiyo b'Ihamagarwa muri Diyosezi ya Butare, akaba n'umuyobozi wa Seminari nto ya Karubanda, yavuze ko uyu mwiherero bawitezeho umusaruro mwinshi w'abiyeguriye Imana n'abandi bazitabira indi mihamagaro. Yasabye abataritabiriye uyu mwaka kutazacikwa n'umwiherero w'umwaka utaha kugira ngo nabo bazarusheho gusobanukirwa n'umuhamagaro wabo.

Venuste Nduwamungu Mu izina ry'urubyiruko bagenzi be yavuze ko bagize umwanya wo gutega amatwi no gusobanurirwa ibijyanye n'umuhamagaro mu miryango itandukanye, yashimiye kandi Umushumba wabo Musenyeri Filipo Rukamba wibutse urubyiruko akabaha Abasaserdoti, ababikira n'abafurere bakababa hafi mu kwitegura no kumenya umuhamagaro wabo. Mu izina rya bagenzi be yasezeranyije Musenyeri ko ejo hazaza bazavamo Abapadiri beza, Ababikira, Abafurere bitewe n'inama nziza bahawe. Yasabye kandi ko uyu mwiherero washyirwa no ku rwego rwa Doyene kugira ngo barusheho kubona inyigisho zibategurira umuhamagaro hafi yabo.

Abagera kuri 200 ni bo bitabiriye umwiherero wo gushishoza umuhamagaro muri Diyosezi ya Butare.
Abagera kuri 200 ni bo bitabiriye umwiherero wo gushishoza umuhamagaro muri Diyosezi ya Butare.
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose