Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu yakiriwe mu rugo rwe rushya i Kibungo
Kuri uyu wa 25 Werurwe 2023, Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu, yakiriwe mu rugo rwe rushya rw'umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo mu gihe yitegura kwakira inkoni y'ubushumba kuwa 1 Mata 2023.
Aherekejwe n'umwepiskopi wa Nyundo Myr Anaclet Mwumvaneza, n'abapadiri ba Diyosezi ya Nyundo hamwe n'abahagarariye umuryango wa Myr Jean Marie Vianney ndetse n'abahagarariye abakozi ba Caritas Rwanda, Myr Jean Marie Vianney yasesekaye i Kibungo yakirwa n'abapadiri n'abakristu bari bakereye kumwakira mu rugo rwe rushya.
Akigera ku marembo y'urugo rw'umwepiskopi wa Kibungo Myr Jean Marie Vianney yakiranywe ibyishimo byagaragajwe n'amashyi, indirimbo, anashyikirizwa indabo n'urumuri. Yakirijwe kandi imbyino nziza z'abanyeshuri ba GS Kabare bari babukereye mu rugo rw'umwepiskopi baramukinira mbere y'uko yinjira mu nzu aho yabanjirije muri shapeli y'umwepiskopi kuramutsa Yezu.
Nyuma yo kwerekwa urugo rushya Myr Jean Marie Vianney n'abamuherekeje bakiriwe muri Centre Pastorale ya Diyosezi ya Kibungo ahanatangiwe ubutumwa butandukanye.
Myr Anaclet Mweumvaneza, yagize ati "Nyuma yo kuza kureba yatubwiye ko yumva yaza I kibungo. Nk'uko bigenda mu kinyarwanda twabonye atagenda wenyine twiyemeza kumuherekeza".
Myr Oreste Incimatata wavuze mu izina ry'abasangwa yashimiye Diyosezi ya Nyundo yabituye nyuma y'imyaka 70, Diyosezi ya Kibungo ihaye Nyundo umwepiskopi ariwe Myr Aloys Bigirumwami wavukaga I Zaza.
Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu yashimiye abamuherekeje n'abamwakiriye abizeza ko ubusabane bwa Nyundo na Kibungo buzakomeza dore ko ari n'ubwa cyera nk'uko byari byagarutsweho.
Umuhango wo kwimika umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Kibungo uteganyijwe kuwa 1 Mata 2023, ibirori bikazabera ahahoze Stade Cyasemakamba.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.