Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu yatangiye igikorwa cyo kwiyereka abakristu ba diyosezi ya Kibungo
Guhera kuri uyu wa 14 Werurwe 2023, Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu, yatangiye igikorwa cyo kwiyereka abakristu ba Diyosezi ya Kibungo yatorewe na Papa Fransisiko kubera umushumba.
Nyuma yo gutorerwa na Papa Fransisiko kuba umwepiskopi wa Kibungo tariki 20 Gashyantare 2023, Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu ari kumwe na Karidinali Antoni Kambanda yatangiye igikorwa cyo kwiyereka no kuramutsa abakristu ba diyosezi ya Kibungo yatorewe kubera umushumba.
Ni igikorwa cyatangiriye mu rugo rw'umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo aho yasuye abakora ubutumwa mu nzego nkuru za Diyosezi bamugezaho uko diyosezi ihagaze n'ibikorwa nyamukuru biteganywa gukorwa. Yakomereje uru ruzinduko muri paruwasi Katedarali ya Kibungo aho yakiriwe n'ubuyobozi bw'iyi paruwasi ndetse anabwirwa muri make uko ihagaze.
Kuri uyu wa 15 Werurwe 2023, Myr Jean Marie Vianney arasura amaparuwasi ya Zaza, Paruwasi ya Kansana na paruwasi ya Rukoma. Bikaba biteganyijwe ko azatura Igitambo cya Misa I Zaza Saa Mbiri za mu Gitondo. Mu yandi maparuwasi hazajya haba gusa kwakirwa no kumva ubutumwa bwa Padiri mukuru, Ubwa Karidinali n'ubwa Myr Jean Marie Vianney, Umwepiskopi watorewe kuyobora Kibungo.
Tariki 16 Werurwe 2023, Myr Jean Marie Vianney aziyereka Abakristu bo mu maparuwasi ya Rukira, Gashiru, Nyarubuye na Kirehe. Kuri uyu Munsi Igitambo cya Misa kikazabera I Rukira Saa mbiri. Naho mu yandi maparuwasi hakazabaho kwakirwa no kumva ubutumwa bwa padiri mukuru, Karidinali na Musenyeri watowe.
Kuwa 17 Werurwe 2023, Myr Jean Marie Vianney azasura abakristu bo mu maparuwasi ya Kabarondo, Rukara, Ruhunda na Rwamagana. Igitambo cya Misa kikazabera muri paruwasi ya Kabarondo.
Tariki ya 19 Werurwe 2023, Myr Jean Marie Vianney azasura paruwasi ya Mukarange ari naho azahimbariza umunsi mukuru wa Yozefu Mutagatifu.
Iki gikorwa kibaye mu gihe diyosezi ya Kibungo irimo kwitegura ibirori byo kwimika ku mugaragaro Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu nk'umwepiskopi wato mushya. Ibi birori bikaba biteganyijwe tariki ya 1 Mata 2023.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.