Myr Musengamana Papias yasabye ko Insengero zujuje ibisabwa zafungurwa
Mu gikorwa cyo gutangiza Icyumweru cyo gusabira ubumwe bw'abakristu cyabaye kuri uyu wa 18 Mutarama 2025, Myr Papias Musengamana wari uhagarariye Karidinali Kambanda, yasabye ko insengero zujuje ibyo zasabwe zafungurwa abakristu bakongera guhurira hamwe bakazirikana Ijambo ry'Imana.
Ati"Muri iki gihe turimo kwizihiza iki cyumweru muri uyu mwaka wa 2025, turazirikana bagenzi bacu, hirya no hino mu gihugu badafite aho basengera kubera insengero zitujuje ibisabwa zafunzwe n'isuzuma riherutse gukorwa n'inzego bireba. Turakomeza gusabirana no gufatanya cyane cyane ubuvugizi kugira ngo aho bishoboka izizajya zuzuza ibisabwa zifungurwe kuko ukwemera kwacu kugaburirwa kenshi iyo twahuriye hamwe tugasangira Ijambo ry'Imana."
Ibi Myr Papias yabigarutseho mu Ijambo rye ritangiza Icyumweru cyo gusabira ubumwe bw'abakristu, aho yagaragaje ko bibabaje kuba hari abakristu benshi batazabasha guhura muri iki cyumweru ngo bazirikane Ijambo ry'Imana kubera kiliziya zabo zifunze.
Myr Papias ashimira Inzego za Leta, ko zisanzwe zifasha amadini gushyira mu bikorwa ubutumwa bwayo nta nkomyi. Akavuga ko abayobozi b'amadini bizeye ko n'iki kibazo kizabonerwa umuti mu gihe cya vuba.
Gahunda yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa yatangiye hirya no hino mu Rwanda muri Kanama 2024. Iyi gahunda yarangiye Insengero na kiliziya zisaga ibihumbi 7000 zifunzwe, kubera impamvu zitandukanye bamwe bamenyeshejwe mu nyandiko, abandi bakabibwirwa mu magambo ndetse abandi bakamenyeshwa gusa ko bafungiwe.
N'ubwo iki kibazo cyakomeje kutavugwaho rumwe n'impande zombi, ntibyabujije amadini kugerageza kuzuza ibyo yari yasabwe no gusaba Leta ko yakongera gufungura Insengero zafunzwe abakristu bakongera gusenga.
Mu kiganiro, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye n'abanyamakuru, tariki 9 Mutarama 2025, yavuze ko izujuje ibisabwa abazifunze bakwiye gusuzuma niba byuzuye koko bakazifungura.
Yagize ati: “Muravuga ko hari ababyujuje ibyo ni byiza, ubwo igisigaye abazifunze bakwiriye gusubira inyuma bakareba niba koko ibyo basabye abantu barabyujuje! Njye ntabwo numva ari ikibazo kiremereye kidafite umuti, ahubwo abantu ni ugushyira mu bikorwa ibyo baba bakwiriye gukora.”
Ku ruhande rwa Leta, yakomezaga kugaragaza uburemere bw'ibibazo biri mu nsengero byanayiteye kuzifunga, ntiyahakanye ko insengero zujuje ibisabwa zizafungurwa, nyamara aho gusura izi nsengero bitangiriye izasubijwe ziracyari mbarwa ndetse inyinshi zakomeje gutegereza kuko nta gisubizo zahawe.
Amadini ni umwe mu bafatanya bikorwa b'Imena ba Leta,by'umwihariko mu kwimakaza Indangagaciro, amahoro n'imibereho myiza. Kugira ngo ubutumwa bw'amadini bugende neza, akenera ubwisanzure ahabwa na Leta, ariko bitabujije kubahiriza amategeko y'Igihugu. Amadini akaba yishimira ubwisanzure ahabwa mu gihugu, agasaba ko byakomeza ndetse igihe habaye ikibazo kigashakirwa umuti mu bufatanye n'ubwubahane bw'impande zombi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.