Myr NZAKAMWITA yakiriwe mu rugo rwe rushya ku Rwesero aho agiye gukomereza ikiruhuko cy’izabukuru
Kuri uyu wa 2 Kamena 2022, Myr Nzakamwita aherekejwe na Myr Papias Musengamana, Umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Byumba n’abapadiri, abihayimana n’abakristu, yakiriwe mu Iseminari Nto ya Rwesero aho agiye gukomerezamo ikiruhuko cy’izabukuru.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Seminari Nto ya Rwesero, Myr NZAKAMWITA mu gitambo cya Misa, yibukije ko ubuzima n’ubusaserdoti ari impano y’Imana. Yavuze ko imyaka 26 amaze ari umwepiskopi yamubanye igihe gito, bikaba bigaragaza uko yari aryohewe n’ubutumwa bwe. Akaba yishimira ko iyi myaka ayishoje agifite imbaraga zo kwamamaza ijambo ry’Imana.
Avuga ko afitanye amateka maremare na Seminari Nto ya Rwesero agiye kuruhukiramo. Iyi Seminari yayirerewemo mu mwaka wa 1958, nyuma yaje kuyibera umuyobozi n’umwepiskopi none akaba yishimiye kuyikoreramo ikiruhuko cy’izabukuru. Yatangaje ko yishimiye kuza kubana n’abaseminari yita abuzukuru be. Ati “Umwana ugiye kwa sekuru ntagenda ubusa. Aba buzukuru banjye tuzabana neza”.
Mu butumwa umwepiskopi mushya yamugejejeho, Myr Papias Musengamana, yamushimiye umurimo ukomeye yakoreye diyoseze. Amwifuriza kugubwa neza mu bana be bakinakeneye inama ze.
Myr Seriviliyani Nzakamwita yavutse tariki 20 Mata 1943 I Gatsirima muri paruwasi ya Nyarurema, diyosezi ya Byumba. Yatorewe kuba umwepiskopi tariki 25 Werurwe 1996, ahabwa inkoni y’ubushumba kuya 2 kamena 1996. Kuwa 28 Gashyantare 2022 ni bwo Papa Fransisiko yamwemereye gutangira ikiruhuko cy’izabukuru maze asezera ku mugaragaro abakristu tariki 14 Gicurasi 2022.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.