Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Papias arasaba abana b’abaririmbyi Pueri Cantores kuba abagabuzi b’amahoro.

Myr Papias Musengamana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba yahaye abana b’abaririmbyi Pueri Cantores ubutumwa bwo kuba abagabuzi b’amahoro. Ni ubutumwa yatanze ubwo hasozwaga ihuriro ry’igihugu ry’umuryango w’abana b’abaririmbyi, Pueri Cantores ku wa 27 Kanama 2025, kuri Paruwasi ya Mutagatifu Karoli Lwanga I Nyamirambo muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Myr Papias arasaba abana b’abaririmbyi Pueri Cantores kuba abagabuzi b’amahoro.
Myr Papias arasaba abana b’abaririmbyi Pueri Cantores kuba abagabuzi b’amahoro.

Mu nyigisho ye, Myr Papias Musengamana, yasabye abana b’abaririmbyi kuba intumwa z’amahoro mu muryango nyarwanda no ku isi yose. Yabibukije ko ibyo bahamagarirwa bihuye n’ikivugo cyabo kigira kiti “Ejo abana b’isi yose bazaririmba amahoro y’Imana.”

Yagize ati “Mwebwe abana b’abaririmbyi, iryo jambo amahoro rifite aho rihuriye n’ubutumwa mukora binyuze mu kuririmbira Imana no guhura n’abandi kugira ngo muririmbe amahoro. Bityo mube abagabuzi n’abahamya b’amahoro binyuze mu butumwa mukora hirya no hino mu ma Paruwasi.”

Myr Papias kandi yatangaje ko iri huriro rifasha Kiliziya kurera abana bayo mu muco wa Gikirisitu, kubatoza gukunda Imana no kuba inkingi z’amahoro mu buzima bwa buri munsi.

Ati’’Iri huriro ridufasha kubarera gikirisitu, byose bikanyura mu kuririmbira Imana, aho mukorera ubutumwa mu ma Paruwasi yacu, bikanadufasha kumva ko twese duhamagarirwa kuba inkunzi z’amahoro dukeneye muri iyi si yacu y’iki gihe. Kuyaririmba ntiturambirwe, ariko icyo turirimba natwe turasabwa kubanza kucyakira. Ntabwo ushobora kuririmba amahoro utayifitemo mbere na mbere, kandi amahoro nyayo akomoka ku Mana.’’

Myr Papias ashimira abana b’abaririmbyi, Pueri Cantores, baje baturutse hirya no hino mu ma Paruwasi atandukanye yo mu Rwanda bagahurira hamwe kugira ngo baririmbe ayo mahoro kandi bumve ko bose basangiye ubutumwa muri Kiliziya.

Agira ati ‘’ Mwebwe abana bato, hari imigenzo, umuntu yitoza akiri muto nko kwitoza kuba umunyamahoro, kwitoza gukunda abandi, kubana na bo, gukorana nabo, mwese mugahuzwa no kuzamura iryo jwi ryanyu muririmba ya mahoro kandi akagera ku bantu.’’

Musenyeri Musengamana yibutsa ababyeyi ko Pueri Cantores atari Orchestre cyangwa Korali nk’izindi, avuga ko ari amarerero y’ukwemera arera abana kugira ngo bakure ku mutima, mu kwemera ndetse no mu mibereho myiza.

Ati ‘’ Abana b’abaririmbyi, Pueri Cantores, ntabwo ari Orchestre, ntabwo ari ama Korali asanzwe, ahubwo ni amarerero y’ukwemera arera abana kugira ngo bazamuke, bakuze ku mutima, mu kwemera ndetse n’imibanire yabo ubwabo, hagati yabo no hagati yabo n’Imana.’’

Myr yanasasabye ko uyu muryango wakwirakwizwa mu ma Diyosezi yose, aho utaragera, kugira ngo buri mwana akurire mu muco w’amahoro, dore ko hari n’aho utagera.

Bamwe mu bana b’abaririmbyi, Pueri Cantores baganiriye na Kinyamateka bitabiriye iri huriro bagaragaje ibyishimo batewe no kuba mu muryango wa Pueri Cantores, bavuga ko ubarera mu buryo bwa Roho no mu mibereho.

Tumuramye Ange, umu Pueri Cantores wo muri Diyosezi ya Ruhengeri, yagize ati “Iyo turirimbye, numva ko Imana iri hafi yacu. Umuyobozi wacu yadutoje ko burya amahoro atangirira mu mutima, tukabona kuyasangiza abandi. Ibyo Musenyeri yatwigishije bitwibutsa ko kuririmba atari amajwi gusa, ahubwo ari n’ubutumwa.”

Niyonkuru Jean Pierre uririmbira mu muryango w’abana b’abaririmbyi Pueri Cantores y’i Mushishiro muri Diyosezi ya Kabgayi, yavuze ko Pueri Cantores yamufashije gukunda inshuti no kubana neza n’abandi. Ati “Nize ko iyo turi kumwe tuba turirimba ijwi rimwe, nk’uko abantu bakwiye kubana mu mahoro. Ibyo Musenyeri yatubwiye biradutoza gukomeza kuba abana batanga urugero no guharanira gusakaza amahoro.”

Abana bavuga ko bishimiye guhurira hamwe n’abagenzi babo ku rwego rw’igihugu barenga 1000, bakidagadura, bakarushaho kwegera Imana ndetse bakongera kwibutswa ibyo bakwiye gushyiramo imbaraga mu murimo wo kuririmbira Imana bakora.

Mu gusoza ihuriro ry’abana b’ababririmby Puerie Cantores ribaye ku nshuro ya 9, abana bagera kuri 57 bahawe amasezerano yo kuba abanyamuryango ba Pueri Cantores ku rwego rw’igihugu abahungu 21 n’abakobwa 36, baturutse mu ma Diyosezi yose yo mu Rwanda, uretse Diyosezi ya Gikongoro uyu muryango utarageramo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose