Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Papias yasabye Abakristu ba Nyagasozi kwitabira Misa buri munsi bagasabira abakristu bafite kiliziya zigifunze

Mu butumwa Myr Papias Musengamana yagejeje ku bakristu ba Paruwasi ya Nyagasozi bongeye gusubira muri kiliziya yabo nyuma y'igihe kirenga umwaka ifunze, yagarutse ku bihe bikomeye babayemo abasaba gusabira abandi bakristu bakiri mu bihe nk'ibi kubera kiliziya zabo zifunze.

Myr Papias yasabye Abakristu ba Nyagasozi kwitabira Misa buri munsi bagasabira abakristu bafite kiliziya zigifunze
Myr Papias yasabye Abakristu ba Nyagasozi kwitabira Misa buri munsi bagasabira abakristu bafite kiliziya zigifunze

Ati"Ibihe twanyuzemo tutabasha gutura Igitambo cy'Ukarisitiya, tutabasha guhimbaza amasakaramentu, byari ibihe bikomeye. Igihe twari dutangiye yubile, imiryango ya Kiliziya yahise ifungwa ya Vanjili benshi babura umwanya wo kuyumva mu Gitambo cy'Ukarisitiya. Twafunguye umuryango w'impuhwe, tugira ngo dukore urugendo rwo kwiyunga n'Imana no kwiyunga natwe ubwacu. Ariko kuri benshi ntabwo byabashije gukomeza kuko hari benshi mu maparuwasi afunze, iyo yubile bayumviraga kure batabashije kuyihimbaza. Hari uwo twaganiriye arambwira ati 'za mpuhwe zahise zigenda, bwa buvandimwe ntibwashobotse. Ndamubwira nti ntarirarenga Imana ntidutererana.'"

Musenyeri Papias yakomeje agira ati"

Uyu munsi dufite ibyishimo ko twongeye guhurira hamwe. Nk'abakristu, kuri uyu munsi twongeye kubona umwanya wo gusenga, turazirikana abakristu benshi batabashije guhabwa Ukarisitiya uko babyifuzaga. Hari abitabye Imana badahawe Isakaramentu ry'abarwayi, abandi ntibaherekejwe uko Kiliziya ibigena. Hari abatarasabiwe Misa kandi barabyifuzaga."

Musenyeri Papias yakomeje avuga ko kwigunga kw'abakristu kwatewe no kubura aho basengera kwagize ingaruka zikomeye zirimo kutumvikana mu miryango ashimira abaye intwari bagakomera ku isengesho kandi bakaba hafi abacitse intege.

Ati"Hari benshi bacitse intege zo gusenga bitewe n'ibihe barimo. Ariko hari benshi bakomeye mu isengesho riherekeza n'abanyantege nkeya. Ndashimira abakristu bagiye bafasha abandi bakristu basigaye bigunze batabona ifunguro rya roho. Ndashimira abakristu mu miryango remezo bagiye bafasha abaguye n'abacitse intege."

Myr Papias yibukije ubutumwa bwa Bikira Mariya i Kibeho avuga ko bwateguriraga Kiliziya mu Rwanda ibihe bikomeye.

Ati"Igihe Bikira Mariya atubonekeye yatugejejeho ubutumwa aturarikira gusenga. Ati 'Musenge Sekibi atabigarurira.' Ubwo yavugaga ntabwo byumvikanye neza. Muri iki gihe kiliziya zafunzwe ubu butumwa bwagarutse mu matwi. Yadusabye gusenga kuko yari azi ko ibihe biri imbere Kiliziya izahura n'amakuba abantu bagatera Imana umugongo."

Myr Papias kandi yasabye abakristu ba Nyagasozi gukomera mu kwemera kuko muri ibi bihe ubuhakanyi bwahawe intebe.

Ati"Ibihe turimo bidusaba kugaruka ku mwimerere w'ukwemera kwacu nk'Abakristu. Kugaruka kuri Kristu. Kristu wabambwe ni we natwe dukurikiye. Ubwo dufite ibyishimo byo kongera guhura, dusabe Imana kudukomeza mu kwemera kuko ibigeragezo n'imitego birahari cyane muri iyi minsi. Tujya tubyumva mu bitangazamakuru bavuga ngo gusenga ntacyo bimaze. Turi mu isi iha amategeko Imana aho kuyumva. Turi mu isi yimika ibigirwamana, Imana ikayishyira ku ruhande. Turi mu isi ihigika ab'Imana igashaka ko abantu bose baba ab'isi. Tugomba kuba urumuri rw'isi, tukaba ab'Imana, tukamenya gutegura Imitego ya Sekibi."

Myr Papias yasoje asaba ababyeyi kongera gutoza urubyiruko gusenga kuko rwatangiye gufata imico mibi inyuranyije n'Ivanjili. Yongeye kandi gusaba Abakristu ba Nyagasozi gusabira abandi bakristu bagifite kiliziya zifunze.

Ati"Duture Ukarisitiya dushimira Imana. Abakigunze mu maparuwasi agifunze turabasabira muri iki Gitambo cy'Ukarisitiya. Ndabararikira kwitabira Misa no ku mibyizi no ku cyumweru tugasabira abo bose abacitse intege abazi Imana, abadashaka kuyimenya n'abadashaka kuyumva kugira ngo bahinduke."

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose