Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Smaragde yasobanuye uko Umwepiskopi atorwa asaba abakristu kwirinda ibihuha

Mu Kiganiro n'abanyamakuru, Myr Smaragde Mbonyintege yasobanuye uko umwepiskopi atorwa asaba abakristu kwirinda ibihuha bivuga ko haba hari abagira uruhare mu gushyiraho Abepiskopi.

Myr Smaragde yasobanuye uko Umwepiskopi atorwa asaba abakristu kwirinda ibihuha
Myr Smaragde yasobanuye uko Umwepiskopi atorwa asaba abakristu kwirinda ibihuha

Ni mu kiganiro cyagarutse ku itorwa ry'umwepiskopi mushya wa diyosezi ya Kabgayi aho Myr Balthazar Ntivuguruzwa uvuka i Kabgayi yatorewe kuba umwepiskopi w'iyi Diyosezi.

Muri iki kiganiro umunyamakuru yabajije Myr Smaragde impamvu muri iyi minsi Diyosezi ya Kabgayi irimo kubyara Abepiskopi n'icyaba kibitera, dore ko Myr Balthazar aje akurikira Myr Papias Musengamana, wa Diyosezi ya Byumba na we uvuka i Kabgayi.

Asubiza iki kibazo Myr Smaragde yavuze ko abakristu bakwiye kumenya neza uko umwepiskopi atorwa bakirinda ibihuha bikunze kuvugwa ku itorwa ry'Abepiskopi.

Ati "Uguye mu byo muvuga hanze aha ngaha. Nta Musenyeri Ntanga. Atorwa mu bapadiri. Nk’uko atowe i Kabgayi izi nshuro zombi, hari igihe yatowe n’ahandi kandi ikindi gihe azatorwa n’ahandi."

Myr Smaragde avuga ko abakristu bakwiye kumenya ko itorwa ry'umwepiskopi atari gahunda ya muntu ahubwo ari ibanga ry'Imana kandi ari urugendo rurerure rw'imibereho y'umuntu.

Yagize ati "Ntabwo umuntu aba umwepiskopi uko yaraye cyangwa abyutse. Nta n’ubwo ari we umwigira. Amugirwa n’uburyo yakuze n'uburyo yabyirutse. N’uburyo yarebwaga kandi yakirwaga na Kiliziya imushinzwe. Aho hose ni ho hava rwa rubuto rweramo umwepiskopi. Abakristu bagomba kubimenya. Ntabwo ari burije, burakeye, tubonye umwepiskopi. Umwepiskopi akomoka ku mikurire ye, ku myumvire ye, ku myigire ye, ku myitangire ye, uko yumva Kiliziya n'icyo agenda amara mu buzima bwe bwa buri munsi."

Myr Smaragde avuga kandi ko Papa ari we wenyine ufite ububasha bwo kwemeza umwepiskopi kandi agatora uwo ashaka akanamutora aho ashaka. Ibi ni na byo Karidinali Kambanda yasobanuye ubwo yabazwaga impamvu amadiyosezi ya Kigali, Kabgayi na Nyundo muri iki gihe ari yo arimo gutorwamo Abepiskopi kuruta ayandi.

Karidinali yagize ati "Papa afite ububasha n’uburenganzira bwo gushyiraho umupadiri uvuye aho ari ho hose mu gihugu ndetse rimwe na rimwe no mu kindi gihugu. Ashobora no gushyiraho n’uwo mu muryango w’abiyeguriye Imana. Uwo Papa ashimye n’uwo abantu bashimye bakurikije uko iyo Diyosezi iteye, iyogezabutumwa ryaho n'umuntu ukenewe mu bibazo bihari cyangwa amahirwe ahari. Ni byo birebwa ntabwo ari ukureba ngo ava hano cyangwa hariyaya."

Uretse kuba Papa ariwe ugira Ijambo rya nyuma ku kwemeza umwepiskopi, Myr Smaragde avuga ko binyuze mu nzego zagenwe nawe, harimo n'ibiro by'intumwa ya Papa mu gihugu, ari zo zihuza ubuhamya bw'ababa Abepiskopi zikabushyikiriza Papa mu ibanga rikomeye agafata umwanzuro wa nyuma.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose