Myr Visenti HAROLIMANA yashimye intambwe ishuri ETEFOP rimaze gutera mu guteza imbere Umuco nyarwanda
Ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 28 Ukwakira 2022 mu ishuri ry’imyuga rya ETEFOP riherereye muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri habereye igitaramo cyiswe IMBIMBUZI Y’ISONGA. Cyari kigamije kugaragaza no gusobanura umuco nyarwanda wo hambere n’ibyawurangaga.
Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri mu butumwa aherutse gutangira muri iri shuri yashimiye abanyeshuri biga muri ETEFOP uburyo bakunda ishuri no kumenya, abashimira kandi uburyo bashyira imbere umuco nyarwanda, abasaba kuwukomeraho. Yagize ati: “Mukomere ku ndangagaciro za gikristu, zibayobore, ari muri iki gihe murerwa ari no mu buzima buzaza”. Ahamya ko ETEFOP imaze kuba inyamibwa bashima. Yashimiye abitangiye iri shuri bose kuva ryashingwa mu mwaka wa 2009 kugeza ubu barimo abayoboye iri shuri, abarezi n’imiryango yabahaye abanyeshuri.
Padiri Révérien TURIKUMWENAYO umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya ETEFOP, yatangaje ko iki gitaramo bagikoze bagamije gukundisha aba banyeshuri umuco nyarwanda, ahamya ko bakomeye ku muco nyarwanda bijyana no gutoza aba banyeshuri kuwimakaza no kurangwa n’indangagaciro zibereye umunyarwanda. Asaba abanyeshuri biga muri iri shuri gukunda ishuri no gukunda umurimo bakagirwa n’amaboko.
Inshuti n’abaturanyi b’ishuri ry’Imyuga rya ETEFOP bitabiriye iki gitaramo, barishimiye intambwe rigezeho mu gutoza abo rirera indangagaciro n’umuco nyarwanda. Bahamagarira abo banyeshuri guhuza amasomo yabo n’umuco nyarwanda baharanira guhesha ishema ishuri ryabo.
Abanyeshuri biga muri ETEFOP bishimiye iki gitaramo bahamya ko kwigishwa umuco nyarwanda bibafasha guhuza umuco nyarwanda wa kera n’uw’ubu. Biyemeje kurangwa indangagaciro nyarwanda zibubaka zirimo: gukunda igihugu, gukunda umurimo, gushyira imbere ubuvandimwa no kwamagana ikibi cyose cyakwangiriza ubuzima bwabo n’ubw’abandi.
Iki gitaramo cyaranzwe n’imivugo, indirimbo, imikino n’imbyino, herekanwe umuco w’abanyarwanda bo hambere n’ibyabarangaga. Cyitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abanyeshuri n’abarezi bo mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Musanze nk’ ishuri Ryisumbuye rya Mutagatifu Visenti wa Pawulo, Ishuri ry’ubumenyi rya Musanze, ITEB, Kaminuza ya Ines Ruhengeri n’abaturage baturiye iki kigo cya ETEFOP TVT. Ishuri rya “ETEFOP rikaba ryaboneyeho kumurika indirimbo yaryo, ihimbye mu mu njyana nyarwanda, yiswe “ETEFOP uri ku isonga”.
Ishuri ry’imyuga rya ETEFOP ni ishuri ryigenga rya Diyosezi ya Ruhengeri. Ryashinzwe mu mwaka wa 2009. Ubu rifite abanyeshuri basaga 600 bacumbikirwa mu kigo, 15 nibo biga bataha hanze y’ikigo. Ryigisha imyuga inyuranye irimo ubukanishi bw’amamodoka, ububaji, ubutetsi, ubwubatsi, gusudira, ikoranabuhanga n’ ubudozi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.