Ni iki cyateye Diyosezi ya Butare kwemera kwakira Mu Iseminari Nto ya Karubanda abaseminari mu mwaka wa kane w'Amashuri yisumbuye
Ku wa 27 Nzeri 2022 ní bwo hasohotse itangazo rigenewe ababyeyi bifuza kurerera mu Iseminari Nto ya Karubanda mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye. Bikaba bitari bisanzwe mu maseminari yo mu Rwanda. Kinyamateka yifuje kumenya byinshi kuri iki cyemezo maze iganira na Padiri Jean de Dieu, Umuyobozi w'iyi Seminari atubwira impamvu yacyo n'ikigamijwe.
Mu kiganiro na Kinyamateka, Padri Jean Dedieu HABANABASHA, Umuyobozi wa Seminari nto ya Karubanda, yavuze ko ubusanzwe muri Seminari nto abanyeshuri bayitangiriragamo mu mwaka wa mbere w'amashuri yísumbuye baturutse mu maparuwasi atandukanye nyuma yo gukora ikizamini, bitegura gusoza amashuri abanza, abatsinze ikizamini bakaba ari bo bemererwa kwiga muri Seminari, akaba ari na bo baharangirizaga nta bandi bakiriye bo mu bindi bigo. Yakomeje avuga ko uyu mwaka w'amashuri wa 2022-2023, harimo impinduka ikomeye aho Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare yemereye ababyeyi barereraga mu yandi mashuri bafite abana barangije umwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye ko abifuza kurerera muri Seminari bakwandikisha abana babo mu mashami ya PCB na MCB.
Padiri Jean de Dieu avuga ko impamvu nyamukuru yatumye habaho impinduka muri Seminari nto byatewe na bamwe mu banyeshuri byagaragaye ko bacikanwaga nyuma yo gutsindwa ikizamini cyangwa se ntibabone n'amahirwe yo kugikoranyamara babyifuzaga.
Akomeza avuga ko ibi byatumye batekereza guha amahirwe abanyeshuri barangije mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye bujuje ibisabwa kandi bifuza kwiga mu Iseminari bakaba bakwinjira mu Iseminari nta Kizamini cy'ijonjora bakoze.
Ikindi cyateye iki cyemezo nk'uko padiri akomeza abivuga ni uko bimaze kugaragara ko abaseminari iyo barangije umwaka wa gatatu hari abahitamo kujya gukomereza mu mashuri baba bahawe iki cyemezo kikaba cyaraje mu rwego rwo kuziba icyuho cy'ababa bagiye mu yandi mashuri.
Nk'uko padiri akomeza abisobanura iki cyemezo kigamije gukomeza kureba uko Seminari yagera ku ntego zayo zo kurera abapadiri beza kandi benshi dore ko Seminari ari yo ibategura ikabarera neza kugira ngo abazahitamo iyi nzira yo kwiyegurira Imana bazabe bariteguye kare.
Ababyeyi baganiriye na Kinyamateka badutangarije ko bishimiye iki cyemezo bakavuga ko ari amahirwe babonye yo kurerera muri Seminari.
Dr MUNYANEZA Martin ukorera ku bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB akaba n'umwe mu barerewe muri Seminari nto ya Karubanda yavuze ko iri tangazo rigisohoka babyishimiye kuko ngo muri Seminari bahakuye ubumenyi butandukanye mu kwiga amasomo yo mu ishuri ndetse no mu buzima busanzwe nko mu mikino. Avuga ko kwiga mu Iseminari ari amahirwe adasanzwe kuko bafite byinshi bihariye birimo no kwigisha ururimi rw'i Kilatini utasanga mu yandi mashuri.
Nyiransabimana Francine avuga ko ari ibintu byo kwishimira no gushimira umushumba wa Diyosezi ya Butare Filipo Rukamba, kuko yatekereje ku banyeshuri batajyaga babona amahirwe yo gutsinda ikizamini cyabemereraga kwiga muri Seminari kandi barabaga babyifuza, ariko ubu bakaba bishimiye ko umwana wese watsinze neza mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye wari warabuze amahirwe akirangiza mu mashuri abanza ubu agiye kwiga aho yifuzaga kuva kera.
Padiri Jean de Dieu, Umuyobozi wa Seminari ya Karubanda avuga ko iki cyemezo kizatuma Seminari yunguka amaboko bakarushaho gufatanyiriza hamwe guteza imbere Seminari ndetse ko babitezeho no kuzavamo abasaserdoti beza.
Ibisabwa ku wifuza kwinjira mu Iseminari Nto ya Karubanda mu mwaka wa kane ni ukuba ari Umuhungu kandi yarabatijwe muri Kiliziya Gatolika afite ifishi ya Batisimu; Icyemezo cya Padiri mukuru wa Paruwasi avukamo cyangwa atuyemo kitarengeje ameze atatu; Indangamanota y'umwaka wa gatatu; n'urupapuro rwa NESA rugaragazako yatsinze neza amasomo agize ishami asaba kwigamo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.