Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ni iki kigiye gukurikira uruzinduko rw'Abepiskopi ba Afurika mu Bufaransa

Nyuma y'aho Inama y'Abepiskopi mu Bufaransa yakiriye Abepiskopi bahagarariye Afurika barimo na Karidinali Kambanda, ibyaganiriweho bigiye gutangira gushyirwa mu bikorwa n'inzego zombi.

Ni iki kigiye gukurikira uruzinduko rw'Abepiskopi ba Afurika mu Bufaransa
Ni iki kigiye gukurikira uruzinduko rw'Abepiskopi ba Afurika mu Bufaransa

Myr Eric De Moullin Beaufaurt, Perezida w'Inama y'Abepiskopi mu Bufaransa, Mu Ijambo risoza Inteko rusange, yavuze ko Abepiskopi bishimiye kumenyana no kurushaho gushyikirana n'izindi Kiliziya ubwo bakiraga Karidinali Fridolin Ambongo, wa Kinshasa muri DRC, Karidinali Antoine Kambanda, wa Kigali mu Rwanda, Myr Gabriel Sayaogo, Arikiyepiskopi wa Koupela muri Burkina-Faso, Myr Inacio Saure, arikiyepiskopi wa Nampula muri Mozambique, bari kumwe na Padiri Mukuru wa Maredsous, Bernard Lorent, na Professeur Jean-Paul Niyigena,Umunyamabanga w'Umuryango mpuzamahanga « Religions et Sociétés ».

Uku guhura kwa Kiliziya yo muri Afurika n'iyo mu burayi byatanze imbuto nyinshi nk'uko bigaragara mu Ijambo rya Perezida w'Inama y'Abepiskopi mu Bufaransa. Muri zo harimo gusangira Imyumvire imwe ku bumisiyoneri butari ubukoroni bwo kurutisha umuco uwundi ahubwo bushingiye kugusangira ukwemera kumwe kurenga inyanja n'imigabane.

Ati"Twabonye ukuntu duhuje imyumvire ku Bumisiyoneri butari uguhatira abandi ukwemera cyangwa kurutisha umuco uwundi. Biratangaje kubona ukuntu hirya y'inyanja n'Imigabane bidutandukanya dusangiye ukwemera kumwe."

Myr De Moulin avuga ko muri iki gihe isi yabaye nk'umudugudu ari ngombwa cyane kumenya kubaho mu mico itandukanye no kubana mu mico idahuye.

Kugira ngo iyi myumvire irusheho kwakirwa Abepiskopi biyemeje gushyiraho ikigo gitegura Abamisiyoneri b'Abapadiri, Abafurere n'Ababikira bitegura kujya gukorera ubutumwa bwabo ku Mugabane w'u Burayi. Kugira ngo bategurwa kuzabasha kurenga imibereho y'i Burayi ishobora kuba yabagisha ndetse banafashwa kumenya neza Ubumisiyoneri icyo ari cyo.

Avuga kandi kuri izi mpinduka mu myumvire Myr De Moulin avuga ko Abepiskopi babona ko bidakwiye kugarukiriza Ubumisiyoneri ku bantu batarakira Ukwemera, kuko ubumisiyoneri ari ubuzima bwa buri munsi bwa Kiliziya aho iri hose no mu bihe byose. Bityo bikaba bidakwiye kumvikana ko uwakiriye umumisiyoneri aba yiswe umupagani nk'uko byari mu ntangiriro z'ubumisiyoneri mu 1622.

Ku rundi ruhande hazabaho gutegurira abapadiri n'abakristu b'i Burayi kwakira neza Abamisiyoneri bavuye muri Afurika no kutabasaba ibyo basaba bene wabo b'abazungu ahubwo bakakira ubukungu bw'ukwemera abazsniye.

Inama y'Abepiskopi kandi ivuga ko igiye kurebera hamwe uko yahuza iyi gahunda na gahunda isanzwe yo gutegura Abamisiyoneri no kwakira Abapadiri baturuka muri Afurika. Ibi ikazabikora ku bufatanye na za Kaminuza Gatolika, ibigo bisanzwe bitegura abamisiyoneri. Abepiskopi na bo bazihugura kuri iyi myumvire mishya y'Ubumisiyoneri burenze igikorwa cyo kuba Afurika yakohereza Abamisiyoneri i Burayi.

Ubwo Karidinali Kambanda yaganiraga na Pacis Tv kuri uru ruzinduko, yavuze ko Afurika yiteguye gufasha u Burayi bwagize uruhare mu kuyihezaho urumuri rw'Ivanjili ya Kristu nyamara muri iki gihe Ubukristu bukaba bukomeje gukendera.

Ikindi uyu mubano mushya hagati ya Kiliziya zo muri Afurika no mu Burayi uzakemura ni ugukuraho urwango bamwe mu banyafurika bafitiye Abafaransa n'Abandi bakoroni muri rusange, uru rwango rukaba rugera no kuri Kiliziya kubera ko amateka y'ubukoroni yabereye igihe kimwe n'amateka y'Ubumisiyoneri. Uyu mubano uzafasha kandi kubyaza umusaruro urubyiruko rwinshi rutuye umugabane wa Afurika no kubarinda kuba ibikoresho by'Abanyapolitiki babi babakoresha nk'intwaro zo kubafasha kugundira ubutegetsi. Uyu mubano uzafasha no kungurana ibitekerezo ku zindi ngingo zireba imibereho myiza zirimo n'ihindagurika ry'ikirere.

Abepiskopi ba Afurika bakiriwe n'Inama y'Abepiskopi mu Bufaransa
Abepiskopi ba Afurika bakiriwe n'Inama y'Abepiskopi mu Bufaransa
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose