Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

"Nta mpamvu yo guheba umuntu, igihe cyose ashobora guhinduka"- Papa Fransisiko

Muri Videwo ya Papa Isobanura icyifuzo cy'ukwezi kwa Nzeri, Papa Fransisiko yagaragaje impamvu igihano cy'urupfu kidakwiye, aho avuga ko kibuza umuntu amahirwe yo kwisubiraho ndetse kikanimakaza umutima mubi wo guhora.

"Nta mpamvu yo guheba umuntu, igihe cyose ashobora guhinduka"- Papa Fransisiko
"Nta mpamvu yo guheba umuntu, igihe cyose ashobora guhinduka"- Papa Fransisiko

Muri iyi Videwo Papa yagize ati "Hari impamvu nyinshi zituma dukwiye gukuraho burundu igihano cy'urupfu. Ntago ari igihano mu by'ukuri, kuko ntacyo gifasha uwakorewe icyaha ahubwo kigakongeza umutima wo guhora. Ntago gikwiye rwose kuko gisenya impano ntagereranywa twahawe y'ubuzima ndetse kikaba kivuguruza ukuri kw'Ivanjili".

Papa Fransisiko avuga ko bishoboka guhana umunyabyaha, atambuwe amahirwe yo kuba yakwisubiraho. Ati igihe cyose mu rubanza hagomba kubamo kwizera.

Papa agaragaza ko bidakwiye guheba umunyabyaha kuko igihe cyose aba ashobora guhinduka. Ati tujye twibuka ko igihe cyose umuntu ashobora kwisubiraho maze agahinduka.

Uretse kurengera ubuzima, kurinda guhora no gutanga amahirwe yo kwisubiraho ku munyabyaha, Papa Fransisiko avuga ko igihano cy'urupfu kidakwiye, kuko kivuguruza itegeko ry'Imana yagize iti "Ntuzice".

Kubera izi mpamvu zose Papa asaba abantu bose bafite umutima muzima gushyira hamwe bagaharanira ikurwaho ry'igihano cy'urupfu mu bihugu byose byo ku isi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose