Nyanza: Igihozo Saint Peter Secondary School yahimbaje umunsi wa Petero yisunze
Kuri uyu wa 29 Kamena 2024, Igihozo Saint Peter Secondary School ryo muri Diyosezi ya Butare riherereye mu karere ka Nyanza, ryahimbaje Mutagatifu Petero ryaragijwe n'isabukuru y'imyaka 27 rimaze rishinzwe.
Ni ibirori byabimburiwe n'Igitambo cya Misa yabereye muri Paruwasi ya Nyanza iyoborwa na Myr Gahizi Jean Marie Vianney Igisonga cy'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, inatangirwamo amasakarementu ya Batisimu, Ukarisitiya n'Ugukomezwa ku banyeshuri 26 babyiteguye. Ibi birori kandi byitabiriwe n'ababyeyi barerera muri iri shuri, abarezi, abapadiri na bamwe mu baterankunga n'abashinze iri shuri.
Myr Gahizi Jean Marie Vianney, mu butumwa bwe, yagarutse ku byaranze Mutagatifu Petero avuga ko Petero yagize intege nke kugera n'ubwo yihakana Yezu, ariko agahinduka akaba umuhamya we w'imena, kugera n'aho amuragije intama ze. Avuga ko bisobanuye ko umuntu ashobora kugira intege nke icy'ingenzi ari ukudaheranwa.
Myr Gahizi yashimiye abanyeshuri ba Igihozo Saint Peter ubwitange bubaranga mu kwiga anashimira umuyobozi w'iri shuri imirimo akora. Avuga ko Diyosezi yishima iyo umuyobozi atumwe mu ishuri agasohoza ubutumwa neza kandi abanyeshuri bakabaho neza batsinda.
Yasabye abanyeshuri gukora neza bagahesha ishema ishuri ryabo batsinda neza kandi barangwa n'ikinyabupfura, ku buryo n'abababona bazifuza kurirererwamo.
Padiri Robert Dushime, Umuyobozi w'Ishuri Igihozo Saint Peter Secondary School, aganira na Kinyamateka yavuze ko uyu munsi ubafasha kuzirikana umwe mu bantu bitangiye iri shuri witwa Padiri Peter Donique, wafashe iya mbere mu gushinga iri shuri afatanyije na Marie Claire Bahati ku bufatanye na Diyosezi ya Butare.
Yakomeje avuga ko bishimira intambwe ishuri rimaze gutera kuko ryatangiye ari ishuri ry'imyuga ryahuzaga abana bacye ubu rikaba rigeze ku rwego rwo kuba ari ishuri ryisumbuye kandi rihagaze neza mu gutsinda.
Yashimiye abashinze iri shuri rikaba rimaze imyaka 27, ashimira ababyeyi babagirira icyizere bakabazanira abana ngo babarere abasaba gukomeza kwitangira kurerera mu Gihozo, aboneraho guha ikaze n'abataraza.
Yashimiye kandi Diyosezi nuwo bita Mama Gihozo[ Marie Claire] bafashe abana bandangaye hirya no hino bagahurizwa hamwe ngo bahabwe uburere n'uburezi ari na yo mpamvu yizina Igihozo anashimira uburyo bakomeje kubafasha no kubaba hafi kugira ngo ishuri rikomeze gutera imbere.
Marie Claire uzwi ku izina rya Mama Gihozo umwe mu bashinze iri shuri wari wifatanyije na bo muri ibi byishimo, yashimye amateka yaranze iri shuri ndetse avuga ko yishimira uko ryagiye ryaguka. Yakomeje ashimira Myr Filipo Rukamba Umushumba wa Diyosezi ya Butare wabafashije kugira ngo byose bibashe gushoboka, ashimira abayobozi b'ishuri bariyoboye kugeza ku muyobozi uriho ubu n'abarezi. Yijeje ababyeyi ko bazakomeza kubafasha kurera abana neza babatoza umuco, kubakundisha Imana bigamije gufasha abana kuzakora babasha kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cyabo.
Umubyeyi uhagarariye abandi yashimiye ubuyobozi bw'ishuri, avuga ko aho batari bahababera, umwana agakomeza gukura neza, n'ibyo batabashije kubakorera ubuyobozi bw'ishuri bukabikora nko kubafasha kubona amasakarementu y'ibanze n'ibindi.
Igihozo Saint Peter Secondary School ni ishuri ribarizwamo abanyeshuri 839 barimo abahungu 448 n'abakobwa 391. Rikaba rifite amashimi:PCB, MCE, MPC, HGL na MEG.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.