Nyuma ya Padiri Alexis Kagame na Myr Aloys Bigirumwami, Bridgevision igiye gutangaza abanditsi b'indashyikirwa
Kuwa 6 Nzeri 2025, Akanama nkemurampaka katoranyije abanditsi batanu bazahabwa ibihembo bya "Radiate Rwanda Literary Excellence Awards 2025", amarushanwa y'abanditsi agiye kuba ku nshuro ya kabiri, aho abatsinze bazatangazwa tariki 7 Ugushyingo 2025.
Nk'uko Bridgevision yabitangaje mu Itangazo yageneye Abanyamakuru, Ibi bihembo bigamije gushimira no kuzamura abanditsi b'Abanyarwanda n'Abanyafurika bagaragaje ubuhanga mu nyandiko, mu rwego rwo gufasha sosiyete nyafurika kwiyubaka binyuze mu gusoma.
Muri iri tangazo kandi Bridgevision yatangaje Akanama nkemurampaka, kagizwe n'abantu batanu akaba ari bo bazatoranya abanditsi b'indashyikirwa mu byiciro biteganyijwe. Ako kanama kagizwe n'abantu batanu bakomoka mu Rwanda no mu mahanga ari bo: François Nyangezi, uhagarariye Minisiteri y'Urubyiruko n'Ubuhanzi, Prof. Callixte Kabera, Umuyobozi wa East African University, Dr. Karlene N. Jennings, uhagarariye Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jérôme Kajuga, uhagarariye UNESCO Rwanda, na Thomas C. Ngwabije, uhagarariye Inteko y'Umuco n'Uruganda rw'Ibitabo.
Kuri iyi nshuro ya kabiri y'iri rushanwa, Ibihembo bizatangwa mu byiciro bitanu ari byo: Umwanditsi w'ibihe byose, Umwanditsi muto w'indashyikirwa, Umwanditsi w'umugore w'indashyikirwa, Umwanditsi w'umugabo w'indashyikirwa, ndetse n'Umwanditsi w'Umunyafurika w'indashyikirwa.
Nyuma y'imirimo yo gutoranya abahize abandi, Abatsindiye ibi bihembo bazatangazwa ku mugaragaro kuwa 7 Ugushyingo 2025, mu muhango uzabera i Kigali.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.