Nyuma y'Amerika y'Epfo Papa Fransisiko agiye gukorana inama n'abanyeshuri biga muri Kaminuza bo muri Afurika
Nyuma yo kugirana Inama n'Abanyeshuri biga muri Kaminuza bo muri Amerika y'Epfo, kuwa 1 Ugushyingo 2022, guhera Saa Cyenda z'amanywa isaha ya Roma, Papa Fransisiko azagirana ikiganiro n'abanyeshuri bahagarariye abandi biga muri Kaminuza zo mu bihugu bitandukanye by'Afurika.
Iyi nama ibaye iya mbere mu mateka, izagaruka ku bibazo bitandukanye bibangamiye urubyiruko muri iki gihe. Mukuganira n'aba banyeshuri, Papa Fransisiko akaba yifuza kugaruka ku mishinga itandukanye igamije guteza imbere abasigaye inyuma mu rwego rwo kwimakaza imibereho myiza kuri bose. Iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti "Twubake ibiraro". Iyi nsanganyamatsiko ikaba igaragaza icyuho hagati y'abatuye mu majyepfo n'amajyaruguru y'isi no kureba uko iki cyuho cyasibwa himakazwa guteza imbere ibihuza abantu, imiyoborere myiza no guteza imbere umuimo.
Akoresheje izi nama, Papa Fransisiko yifuza kubaka ibihuza abanyeshuri ba Kaminuza ngo bubake ubushobozi bwabafasha guteza imbere ibibahuza bakabaho bumvikana, bafashanya, bagasangira ubumenyi kandi bagakoresha aya mahirwe bafata ingamba ziboneye mu kurengera ibidukikije, mu kwiteza imbere no mu guharanira amajyambere adaheza.
Iyi nama izanatangiza ku mugaragaro gahunda yiswe "Kubaka iteme", igamije gufasha abanyeshuri kugira uburyo bwo kugendera hamwe na bagenzi babo bari mu mpande zitandukanye z'isi banahereye ku bo bari kumwe.
Kugira ngo iyi ntego igerweho, biteganyijwe ko mbere yo guhura na Papa Abanyeshuri bo muri kaminuza muri Afurika bazahura bakajya inama uhereye ku rwego rwa buri kaminuza, ukagera ku rwego rw'igihugu bikazasozwa no guhura na Papa Fransisiko mu nama y'Abanyeshuri ba Kaminuza ku rwego rw'umugabane w'Afurika.
Iyi nama izamara igihe cy'iminota 75 itumiwemo abanyeshuri bahagarariye abandi bazaturuka mu bihugu byose by'Afurika aho buri gihugu kizaba gihagarariwe n'abanyeshuri 15 kugera kuri 20. Mu gihe cy'ibiganiro Papa Fransisiko azakira ibibazo by'abanyeshuri 8 bategujwe bakazabaza mu izina rya bagenzi babo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.