Nyuma y'iminsi itatu ari mu bitaro Papa Fransisiko agiye gusubira mu rugo rwe
Vatikani yatangaje ko kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Mata 2023, Papa Fransisiko azava mu bitaro Gemelli Hospistal agasubira i Vatikani mu rugo rwe.
Papa Fransisiko yagiye mu bitaro kuwa 29 Werurwe 2023, ku mugoroba. Vatikani yatangaje ko arimo kwitabwaho kubera ibibazo by'ubuhumekero kandi ko arimo koroherwa.
Abakristu hirya no hino bakomeje kumwoherereza ubutumwa bwo kumukomeza no kumusabira gukira vuba kugira ngo bashe kuzifatanya n'abakristu mu guhimbaza icyumweru gitagatifu.
Uyu munsi nibwo Vatikani yashyize ahagaragara amafoto ye aho yamwerekanye asura abana barwariye mu bitaro hamwe na we ndetse akaba yanabatije umwana witwa Michael Angel umaze ibyumweru bike avutse.
Vatikani kandi yanatangaje ko Papa Fransisiko azava mu bitaro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Mata 2023 ndetse akaba ntagihindutse azanayobora Misa ya Mashami kuri iki cyumweru.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.