Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Nyuma yo kwihugura muri TVET bahawe ibikoresho bizabafasha gutangira gukora ibyo bize

Urubyiruko rwo mu nkambi za Mahama, Kiziba no mu nkengero zazo rwarihiwe amashuri y’imyuga n’umushinga Graduation Pilot wa Caritas Rwanda ku nkunga ya UNHCRrwashikirijwe ibikoresho bizaruhasha kubyaza umusaruro ubumenyi rwize no kwiyubakira ubushobozi.

Nyuma yo kwihugura muri TVET bahawe ibikoresho bizabafasha gutangira gukora ibyo bize
Nyuma yo kwihugura muri TVET bahawe ibikoresho bizabafasha gutangira gukora ibyo bize

Mu rwego rwo kurufasha kwiteza imbere, urubyiruko rugera kuri 63 rw’impunzi ziba mu nkambi za Kiziba na Mahama ndetse no mu nkengero zazo, ku wa 27 Ukwakira 2022 rwahawe ibikoresho bizarufasha gutangira gukora imyuga rwize, hagendewe ku masomo rwarangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET schools). Amasomo bize ajyanye no gusudira, ubwubatsi, ubuhanga mu byo guteka, gutunganya imisatsi, ubukanishi bw’ibinyabiziga n’ubudozi. Ibi byakozwe binyujijwe mu mushinga wa “Graduation” ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda ku kunga y’ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Mu gutanga ibi bikoresho, abagiye bafata ijambo bagiriye inama ababihawe kubifata neza, babibutsa ko ari amahirwe baba babonye kugira ngo babashe kwiteza imbere. Ukuriye inkambi y’impunzi ya Kiziba, Emmanuel Mutuyeyezu, yashimiye Caritas Rwanda binyuze muri uyu mushinga wa Graduation, kuko yatekereje kwigisha uru rubyiruko imyuga. Yongeyeho ko icyo Caritas Rwanda yarushije indi mishanga bamenyereye, ari uko itagarukiye ku kubigisha gusa, ko ahubwo batekereje no kubaha inkunga ibafasha gutangira imishinga yabo harimo kubaha ibikoresho byo kwifashisha mu gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe. Yasabye urubyiruko rwahawe ibikoresho kubikoresha neza, bakaziteza imbere. Ati: “Ibi bikoresho tubahaye ejo ntituzabisange ku isoko”.

Mu ijambo rye, Shema Theoneste wavuze mu izina ry’uru rubyiruko rwahawe ibikoresho mu nkambi ya Kiziba, yashimiye umushinga wa Caritas Rwanda n’abaterankunga bayo kuko babahaye amahirwe yo kwiga iyi myuga, kandi na nyuma yo kwiga bakaba barahawe amahugurwa ku bijyanye no kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya ndetse no gutegura umushinga bakawukora neza ku buryo ubateza imbere. Ati: “Ndagira inama bagenzi banjye, ariko najye nyigira, yo gufata neza ibi bikoresho bikazadufasha kwiteza imbere”.

Mukamurenzi Marie Jeanne, umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe guteza imbere umurimo yavuze ko ubuyobozi bwasanze ari byiza ko impunzi zidahezwa mu bikorwa by'iterambere kimwe n'abandi baturage. Uyu mushinga wa Graduation ukaba waraje winjira muri iyo gahunda nk’uko yakomeje abivuga. Yagiriye inama uru rubyiruko rwahawe ibikoresho ko ubwo bageze ku isoko ry'umurimo, bagomba kugira intego, bagaharanira kuyigeraho, kandi bakarangwa n’ubunyangamugayo ubunyangamugayo. Ati: "Akazi kose ukoze udashyizemo ubunyangamugayo ntikaramba. Ushobora kugira abakiriya benshi bakagushiraho vuba”. Yabasabye no kwigira ku bandi bababanjirije ku isoko ry’umurimo.

Mu ijambo rye yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutanga ibi bikoresho mu nkambi ya Mahama, Nsabiyaremye Jean D’Amour, umuyobozi w’Umushinga wa Graduation, yagize ati: “Kuva mu bukene bukabije ni urugendo. Bumwe mu buryo bwo kubuvamo ni ugukorana umwete”. Yakomeje atanga inama ku rubyiruko rwahawe ibikoresho zijyanye no gukoresha neza no kubyaza umusaruro inkunga yatanzwe kugira ngo rwiteze imbere.

Buri mugenerwabikorwa yari agenewe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800, ari yo yishyuwemo ishuri, agurwamo n’ibikoresho bikenewe kugira ngo atangire gukora ibyo yize. Ayasigaye, yashyizwe kuri konti ya buri mugenerwa bikorwa bitewe n’agaciro k’ibikoresho yari akeneye. Ayo ni yo rero azabafasha mu gutangiza ibikorwa nyir’izina harimo nko gukodesha aho gukorera mu minsi ya mbere, kurangura ibyo guteka ku bafite umushinga wa resitora, n’ibindi.

Urubyiruko twaganiriye rwo mu Nkambi ya Kiziba rwize ubukanishi bw’ibinyabiziga, rwavuze ko rugiye gukora neza rukareshya ababagana, bikabafasha kwaguka mu byo bakora, kuko inzozi zabo ari ukugira amagaraje yabo.

Umushinga wa Graduation uterwa inkunga n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR, ugashyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda, mu nkambi z’impunzi za Kiziba (Akarere ka Karongi), Mahama (Akarere ka Kirehe) na Nyabiheke (Akarere ka Gatsibo) ndetse no mu Mujyi wa Kigali. Abagenerwabikorwa bawo ni impunzi ziba muri ibyo bice ndetse n’abaturage b’Abanyarwanda bakennye baturanye na zo.

Abahawe ibikoresho bo mu nkambi ya Kiziba ndetse n’inkengero zayo ni 28, naho abo mu nkambi ya Mahama n’inkengero zayo ni 35.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose