Padiri Irankunda Patrick yatorewe kuba Igisonga cy'Umwepiskopi wa Byumba
Kuri uyu wa 10 Nzeri 2022, Myr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Byumba, yatoreye Padiri Patrick Irankunda kuba Igisonga cy'Umwepiskopi.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Myr Musengamana Papias, Kuri uyu wa 10 Nzeri 2022, ni ho yatangaje ko Padiri Irankunda Patrick wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyarurema, amutoreye kumubera Igisonga.
Yagize ati "Nshingiye ku bikenewe mu ikenurabushyo rya diyosezi ya Byumba, bikaba kandi bihuye n'ibiteganywa n'itegeko rya 475 mu gitabo cy'amategeko ya Kiliziya, ntoreye uyu munsi ku itariki ya 10 Nzeri 2022, Padiri Patrick IRANKUNDA, kuba igisonga cyanjye muri Diyosezi ya Byumba".
Padiri Patrick IRANKUNDA, yavutse tariki 28 Gicurasi 1978, ahabwa ubupadiri kuwa 17 Nyakanga 2004. Mu mwaka wa 2019, ni bwo yavuye mu gihugu cy'u Budage aho yari mu masomo ya Bibiliya akaba yarahakuye Impamyabumenyi y'ikirenga.
Myr Papias yamwifurije ubutumwa bushya bwiza kandi amwizeza kuzakomeza kumusabira.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.