Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Kagimbura Oscar wa Diyosezi ya Kibungo yagizwe Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda

Kuri uyu wa 21 Werurwe 2023, Abepiskopi bateraniye mu nteko rusange ya 165 y'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, batangaje ko batoreye padiri Kagimbura Oscar, kuba Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda.

Padiri Kagimbura Oscar wa Diyosezi ya Kibungo yagizwe Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda
Padiri Kagimbura Oscar wa Diyosezi ya Kibungo yagizwe Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda

Padiri Kagimbura Oscar ni umupadiri bwite wa Diyosezi ya Kibungo ubu akaba yari mu butumwa ku mugabane w'u Burayi mu gihugu cya Esipanye aho yari mu masomo.

Iki cyemezo kije nyuma y'aho Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu wari umunyamabanga wa Caritas Rwanda atorewe kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo.

Kije kandi mu gihe Caritas Rwanda yitegura Inama y'Inteko rusange yayo izateranira I Kigali tariki 27 Werurwe 2023.

Padiri Oscar Kagimbura, yavukiye i Kazo muri paruwasi ya Kibungo kuwa 3 Gashyantare 1974. Amashuri abanza yayigiye I Kazo kuva mu 1981 kugera mu 1989. Amashuri yisumbuye yayize mu Iseminari Ntoya ya Zaza kuva 1989 kugera 1996, ubwo yatangiraga Seminari Nkuru kuva uwo mwaka kugera mu 2002. Tariki 4 Kanama 2002 ni bwo yahawe ubupadiri.

Nyuma yo guhabwa ubupadiri yakoze ubutumwa butandukanue aho yabaye Econome wa Seminari Ntoya ya Zaza kuva 2002 kugera 2007. Mu mwaka wa 2007 yabaye padiri wungirije muri paruwasi ya Gashiru. Mu 2008 kugera 2010 yabaye umuyobozi wa Institut Paroissial de Mukarange. Mu 2011 kugera mu 2013 yabaye padiri mukuru wa paruwasi ya Mukarange naho kuva mu 2014 kugera 2017 yabaye umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Kibungo.

Kuva mu 2018 yari mu masomo muri Kaminuza Gatolika ya Valencia mu gihugu cya Esipanye aho yigaga Theologie Morale et pastorale de la Famille.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose