Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Kanamugire Flodouard yakebuye abaseminari badakunda gusoma.

Ubwo yizihizaga yubile y’imyaka 25 y’ubusaseredoti, Padiri Kanamugire Flodouard umwarimu mu Iseminari nto ya Butare Virgo Fidelis yasabye Abaseminari guhaha ubwenge aho guhaha amanota no gukunda gusoma kugira ngo bunguke ubwenge bw’igihe kirekire.

Padiri Kanamugire Flodouard yakebuye abaseminari badakunda gusoma.
Padiri Kanamugire Flodouard yakebuye abaseminari badakunda gusoma.

Padiri Kanamugire Flodouard yagaragaje ko hari abanyeshuri benshi biga bishakira amanota gusa aho gushaka ubumenyi buzabafasha mu bihe biri imbere. Rimwe na rimwe ugasanga hari n’abatangira kwimenyereza umwuga bigahita bibananira kuko babuze aho bahera, kandi mu byukuri baragize amanota meza.

Yagiriye inama abanyeshuri biga mu iseminari nto ya Karubanda kugira ngo birinde guhaha amanota gusa, avuga ko hari ibyo bakwiye gukora no kwirinda kugira ngo bige neza.

Yakebuye abanyeshuri bategereza kubwirizwa aho kwibwiriza Ati'' Hari abavanga amasomo n'imihihibikano y'ubukungu, mukwiye kwirinda gutekereza ibindi bitajyanye n'amasomo mukarandura buri kimwe cyose kibabuza kwiga neza n’ibitekerezo bya rwana ahubwo kwiga neza bikajyana no gusoma.''

Yatanze urugero agira ati’’ Hari umwana wagize miliyoni 1, 80 akiri mu mashuri abanza, areka kwiga ngo ntiyakomeza gucishwa bugufi n’abarimu asumba. Hari n’abarivamo kuko bakize cyane bafite ibyabatunga imyaka 100 badakora bakaba ba mukerarugendo gusa. Hari n’ababona amahirwe yo gusubizwa mu ishuri bakanga ngo batazasekwa n’abo biganye barangije.’’

Padiri Kanamugire yakomeje avuga ko kwiga neza bijyana no gusoma ati ‘’ Niba hari uburenganzira bwo kwiga hari n’inshingano zo gusoma, uzajya kwigisha no kuyobora agomba kuvuga igihe kinini, ku babyumva intego ni ugusoma igitabo mu byumweru 2 ukandukura ibyakunyuze. Umuntu wize imyaka 3 akava mu ishuri agakomeza gusoma arajijuka, ariko udasoma imyaka yose yakwicara ku ntebe y’ishuri nta kintu kinini imumarira nk’uko byavuzwe na Prof. Charles Murigande.’’

Yasabye ababyeyi gutoza abana gukunda gusoma bakabashakira inkuru zo gusoma no guhina, kuko kwiga ubumenyi rusange usuzugura indimi no gusoma nta ho bigeza umuntu.

Yavuze ko kwiga neza bijyana no kwirinda ubukererwe mu myaka. Ati ‘’ Kwiga ni kare iyo umuntu yize akuze nta musaruro abibyazamo. Ndavuga ibyambayeho, niganye ubukererwe bukabije. Natangiye Seminari nto mfite imyaka 14[ubukererwe bw’imyaka2] kuko icyo gihe twigaga imyaka 8 mu mashuri abanza, natangiye Seminari nkuru mfite imyaka 24 [ ubukererwe bw’imyaka 5]. Nagiye hanze kwiga mfite imyaka 46, mfite ubukererwe bw’imyaka 15, kuko abandi bapadiri bagendaga bafite imyaka 30. Ntawundi mbyifuriza n’ubwo kwiga bitakigira igihe. Mu mashuri yisumbuye namaze imyaka 6 ari uguhaha amanota gusa, ari ugufata ibyo mwalimu yatanze gusa, bya bindi bidahagarara mu mutwe. Nyuma ni bwo natangiye gusoma ibitabo atari ugushaka amanota y’igihembwe kimwe, ahubwo nabaga ndi gushaka ay’ubuzima bwose.

Asoza ubutumwa bwe avuga ko ishuri rifite akamaro gakomeye agendeye ku ntego y’uburezi Gatolika ya 2022-2023 : ‘’Kurera umwana ushoboye kandi ushobotse’’.

Mu rwego rw’isi abanyeshuri 20% barashoboye kandi barashobotse, 30 % barashoboye ariko ntibashobotse, ndetse bamwe birukanwa kubera imyifatire idakwiye, 30% barashobotse ariko ntibashoboye, bararwaza bakagenda basibira bakabona barangije, naho 20% basigaye ntibashoboye, ntibanashobotse, aba bakora duke, nabi kandi bazarira, bagakunda imikino kurusha amasomo]’’. Yakomeje ati ‘’tugabanyijemo ibyiciro bitatu uko Myr Aloys Bigirumwami abivuga, 20 % ni baribwira, 60 % ni barabwirizwa, naho 20 % isigaye ni tereriyo’’.

Padiri Kanamugire Flodouard yaboneyeho kugira inama abanyeshuri gukoresha amahirwe bahabwa y’uburezi kuri bose bakayabyaza umusaruro mu gushaka ubumenyi buzabagirira akamaro mu gihe kizaza, bakiga guhanga ibishya abivuga mu ijambo rigira riti ‘’ Ishuri ritanga impamyabumenyi ntiritanga impamyabushobozi, kuko ubushobozi bugaragarira ku kazi.’’

Uwimana Shami Aluno na Tuyishime Elyse biga mu iseminari nto ya karubanda baganira na Kinyamateka bavuze ko bahawe umukoro wo gusoma ibitabo n’ubwo basanzwe babikora gusa bagiye kubishyiramo imbaraga kuko basanze gusoma ari umusingi wo kumenya no gusobanukirwa byimbitse ibyo biga n’ibiri hanze y’ibyo biga.

Bati ‘’ n’ibisanzwe dusoma tubona bidufasha, tubona gusoma twabishishikarira kuko uko dusoma ibitabo bitandukanye bidufasha kunguka amagambo mashya tukunguka n’ubumenyi bwisumbuye kubwo duhabwa n’abarimu, ibi kandi bidufasha no kumenya gukosora amakosa twakoraga mu nyandiko kuko uko dusoma cyane tunamenya n’imyandikire y’ibivugwa’’.

Yubile ya Padiri Kanamugire Flodouard y’imyaka 25 ari umupadiri yahimbarijwe mu ishuri akoreramo ubutumwa rya Seminari nto ya Karubanda aho yashimiwe n’ubuyobozi bw’ishuri n’abo bafatanya mu kazi ka buri munsi agenerwa impano ndetse n’umuryango we umuha impano bagira bati ''Wabaye indatwa mu ngabo urakomeze''.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose