Padiri Kayisabe yashimiwe imirimo yakoze muri Philosophicum, Padiri Claudien ahabwa ikaze
Mu birori byo guhimbaza Umunsi mukuru wa Mutagatifu Tomasi wa Akwini, Seminari nkuru ya Kabgayi [Philosophicum] yiragije, Padiri Vedaste Kayisabe wari Umuyobozi w’iyi Seminari yashimiwe imirimo yahakoze.
Ibi birori byabaye kuri uyu wa 27 Mutarama 2024, byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Myr Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru ari kumwe na Padiri Vedaste Kayisabe wahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ndetse n’abandi basaseredoti baturutse hirya no hino muri za paruwasi zinyuranye.
Uretse abasaserdoti, hari hitabiriye abiyeguriye Imana, abayobozi mu nzego za Leta n’abandi mu byiciro binyuranye.
Myr Mbonyintege yari ahagarariye abandi Bepiskopi batabashije kuboneka kubera ubutumwa barimo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Mu butumwa bwe, Myr Mbonyintege yashimiye Padiri Vedaste Kayisabe wari umuyobozi wa Philosophicum mu gihe cy’imyaka ikabakaba 13, gusa kuri ubu akaba yarahawe ubutumwa bwo kuba umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Myr Smaragde yaboneyeho kandi guha ikaze Padiri Claudien Mutuyimana wahawe ubutumwa bwo kuba umuyobozi w’iyi seminari ndetse amwizeza ko atari wenyine.
Iseminari nkuru ya Kabgayi yahimbaje umunsi mukuru wa Mutagatifu yiragije, ihuriweho n’amadiyosezi yose yo mu Rwanda uko ari 9 agize Kiliziya Gatolika, ikaba yigwamo n’abandi bafaratiri bo mu miryango inyuranye y’abihayimana irimo: Abasaleziyani ba Mutagatifu Yohani Bosiko, Abalogasiyonisti, Aba Lazariste, Abamisiyoneri b’umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya, Abapalotini, Aba chanoine ba Mutagatifu Victoire, Abamonaki ba Mutagatifu Benedigito, ndetse na Kominote Ingoro y’urukundo.
Amasomo ya Filozofiya atangirwa muri Philosophicum amara imyaka itatu akaba agamije gufasha abafaratiri kuba abigishwa ba Kristu mu rugendo rugana ubusaserdoti.
Mutagatifu Tomasi wa Akwini wisunzwe na Philosophicum yavukiye mu gihugu cy’ubutaliyani ahagana mu 1225 mu gace ka Roccasecca, avuka kuri Theodora w’I Teano (Teyano) na Landulf wa Akwini.
Mu burere bwe yakuze akunda Imana cyane ndetse byanatumye mu 1244 yinjira mu muryango w’Abadominikani. Igice kinini cy’ubuzima bwe yakimaze atanga umusanzu mu nyigisho za filozofiya na tewolojiya, ibyo bikagaragarira mu nyandiko nyinshi yanditse zuje ubuhanga buganisha ku buhanga bw’ukuri aribwo kumenya Imana.
Yitabye Imana ku wa 7 Werurwe 1274 mu kigo cy’Abadominikani i Fossanova (fosanova) mu Butaliyani afite imyaka 48. Yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu na Papa Yohani wa XXII, ku wa 18 Nyakanga 1323.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.