Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Muzungu Bernardin wo mu muryango w'Abadominikani yitabye Imana ku myaka 90

Ku mugoroba w'uyu wa 10 Kanama 2022 ni bwo hamenyekanye urupfu rwa Padiri Bernardin Muzungu, umupadiri w'umudominikani wamenyekanye cyane nk'umwanditsi n'umusizi

Padiri Muzungu Bernardin wo mu muryango w'Abadominikani yitabye Imana ku myaka 90
Padiri Muzungu Bernardin wo mu muryango w'Abadominikani yitabye Imana ku myaka 90

Padiri Bernardin Muzungu wari ugeze mu zabukuru kuko yari afite imyaka 90 yitabye Imana mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), aho yari amaze igihe yivuza.

Padiri Bernardin Muzungu ni umwe mubapadiri b’Abanyarwanda b’abahanga ku kigero cyo hejuru; uretse ubutumwa yasezeraniye Kiliziya bwo kuba Umusaseridoti, Padiri Muzungu yanditse ibitabo bisaga 130 bivuga ku Iyobokamana, amateka y’u Rwanda mu nzego za Politiki, ubuzima bw’abaturage, imyemerere y’Abanyarwanda bo ha mbere, ubuvanganzo bwabo n’ibindi.

Padiri Bernardin Muzungu yize Amateka, Umuco (anthropologie culturelle) na Tewolojiya mu Rwanda, u Busuwisi, u Bufaransa, u Bwongereza na Canada; Yahawe Ubusaseridoti mu 1961, akorera ubutumwa mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, u Burundi, R D Congo, u Bufaransa n’ahandi.Aba n’umwarimu muri kaminuza zitandukanye zo muri ibi bihugu. Yigishijwe kandi yigishanya n’indi ntiti itazibagirana mu mateka y’u Rwanda ari we Padiri Alexis Kagame wanditse ibitabo byinshi birimo icyamenyekanye cyane kitwa INGANJI KALINGA cyanditse mu mizingo ibiri.

Benshi bamwibukira ku gisigo yise “Inzira ya muntu”, ibitabo nka “Le Patriotisme jusqu’au sang”, “Cahiers: Lumières et Sociétés”, “Idini Gakondo y’Abanyarwanda ihurirahe n’andi madini”, “Amateka y’Ingabo z’u Rwanda”, “Le Dieu de nos Pères, la Croissance de la Nation Rwandaise dans une Monarchie Theocratiquen’ibindi…”

Urupfu rwa Padiri Bernardin Muzungu rwavugishije benshi ku mbuga nkoranyamba nka Twitter, Facebook, na Whatsap. Abiganjemo abanyamakuru, abanyapolitiki, abanyamateka bo mu Rwanda bagaragaje ubutwari bw’uyu mupadiri, n’umusanzu asigiye sosiyete nyarwanda.

Umuhanga mu itangazamakuru Claude Nizeyimana yanditse ati: “Padiri Bernardin Muzungu namwize mu ishuri, nsoma ibitabo bye…. yari umuhanga kandi yatanze umusanzu ukomeye mu buvanganzo. Yitabye Imana, yasinziriye ariko ntazazima kuko tuzakomeza kubana na we mu bitabo yanditse. Imana imuhe iruhuko ridashira, aruhukire mu mahoro. RIP!”

Uwimana Basile yanditse ati “Umwanditsi ukomeye w’amateka, umwe muri bake basigaye mu rungano rwe. Umusizi ukomoka mu muryango w’abasizi b’Abasinga. Umupadiri wafashije benshi mu buzima.”

Naho Innocent Nizeyimana arandika ati: “Ntibyoroshye kumva no kwakira inkuru mbi yo gutabaruka kwa Padiri Muzungu Bernardin. Adusigiye umurage ukomeye nk’abandika ku mateka y’u Rwanda.Nagize umugisha wo guhura nawe kenshi. Ndamushimira impamba ansigiye. Igendere uruhukire mu mahoro mubyeyi. Imana igutuze aheza.”

Padiri Muzungu Bernardin yari umupadiri w’Umudominikani wari waragiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Yitabye Imana afite imyaka 90, mu bitaro bya CHUK i Kigali aho yari amaze igihe yivuriza. Akomoka mu Karere ka Nyaruguru ahitwaga i Buhoro, hakaba ari hamwe mu hakomokaga Abasizi b’Abanyarwanda bakomeye barimo na Nyakayonga ka Musare.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose