Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Oscar Kagimbura yatangiye ubutumwa muri Caritas Rwanda

Kuri uyu wa 21 Mata 2023, Padiri Oscar Kagimbura yatangiye ubutumwa ku mugaragaro nk'umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda asimbuye Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu wabaye umwepiskopi wa Kibungo.

Padiri Oscar Kagimbura yatangiye ubutumwa muri Caritas Rwanda
Padiri Oscar Kagimbura yatangiye ubutumwa muri Caritas Rwanda

Ni igikorwa cyabereye I Kigali muri Sainte Famille Hotel, kikaba cyitabiriwe na Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa Mu Rwanda n'abandi bepiskopi barimo Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n'umuyobozi w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri na Myr Anaclet Mwumvaneza Umwepiskopi wa Nyundo akaba n'Umuyobozi mukuru wa Caritas Rwanda.

Uyu muhango wanahujwe no gusuzuma ibyagezweho n'umushinga Usaid Gimbuka mu myaka 10 umaze ukorana na Caritas Rwanda. Ukaba warimo abakozi mu mushinga Gimbuka ndetse n'abakoranye n'uyu mushinga.

Padiri Oscar Kagimbura, yatangajwe ko yatorewe kuba umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda tariki 21 Werurwe 2023. Padiri Oscar yavukiye i Kazo muri paruwasi ya Kibungo kuwa 3 Gashyantare 1974. Amashuri abanza yayigiye I Kazo kuva mu 1981 kugera mu 1989. Amashuri yisumbuye yayize mu Iseminari Ntoya ya Zaza kuva 1989 kugera 1996, ubwo yatangiraga Seminari Nkuru kuva uwo mwaka kugera mu 2002. Tariki 4 Kanama 2002 ni bwo yahawe ubupadiri.

Nyuma yo guhabwa ubupadiri yakoze ubutumwa butandukanue aho yabaye Econome wa Seminari Ntoya ya Zaza kuva 2002 kugera 2007. Mu mwaka wa 2007 yabaye padiri wungirije muri paruwasi ya Gashiru. Mu 2008 kugera 2010 yabaye umuyobozi wa Institut Paroissial de Mukarange. Mu 2011 kugera mu 2013 yabaye padiri mukuru wa paruwasi ya Mukarange naho kuva mu 2014 kugera 2017 yabaye umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Kibungo.

Kuva mu 2018 yari mu masomo muri Kaminuza Gatolika ya Valencia mu gihugu cya Esipanye aho yigaga Theologie Morale et pastorale de la Famille.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose