Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Safari Laurent yatangiye ubutumwa ku Biro by'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda

Kuri uyu wa 31 Kanama 2022, Padiri Safari Laurent wo muri Diyosezi ya Nyundo, yatangiye ubutumwa yatorewe n'Abepiskopi bwo kuba umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe umutungo n'abakozi ku biro by'Inama y'Abepiskopi Gatolika biri i Kigali.

Padiri Safari Laurent yatangiye ubutumwa ku Biro by'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda
Padiri Safari Laurent yatangiye ubutumwa ku Biro by'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda

Padiri Safari wari Umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi ya Nyundo zone ya Kibuye, yageze i Kigali ku biro by'Inama y'Abepiskopi aje gutangira ubutumwa yatorewe n'Abepiskopi.

Mu izina ry'Abepiskopi Padiri Nizigiyimana Martin, umunyamabanga mukuru w'Inama y'Abepiskopi yagaragarije Padiri Safari Ibyishimo Abepiskopi batewe no kumwakira amubwira ko bungutse amaboko. Yashimiye Diyosezi ya Nyundo yamwigomwe ikemera kumuha Inama y'Abepiskopi ikaba yanamuherekeje ngo aze gutangira ubutumwa yatorewe.

Padiri Safari Laurent na we yagaragaje ko yishimiye ubutumwa bushya yatorewe n'Abepiskopi avuga ko yiteguye gutanga umuganda we mu kubaka Kiliziya.

Yagize Ati "Nishimiye ubutumwa Abepiskopi bampaye. Ndashimira Imana kuko ngeze hano ngo ntangire ubutumwa Abepiskopi banshinze. Mbijeje ko mu bushobozi mfite tuzafatanya kugira ngo Kiliziya itere imbere".

Padiri Safari Yashimiye abapadiri babanaga ku Kibuye banamuherekeje ku Biro by'Inama y'Abepiskopi i Kigali, anashimira abapadiri basanzwe bahakorera ubutumwa n'abakorera ubutumwa kuri Paroisse Saint Michael bamwakiranye urugwiro.

Kugera ubu Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ifite umunyamabanga mukuru ari we Padiri Nizigiyimana Martin n'abanyamabanga bungirije babiri ari bo Padiri Safari Laurent na Padiri Jean Pierre Maniraruta.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose