Padiri Wycliffe Byamugisha yitabye Imana azize impanuka y'Imodoka
Kuri iki cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, ni bwo hamenyekanye urupfu rwa Padiri Wicliffe Byaruhanga, wa Arikidiyosezi ya Mbarara, waguye mu mpanuka y'imodoka ubwo yavaga gusoma Misa y'icyumweru.
Ku mugoro ni bwo Arikidiyosezi ya Mbarara yatangaje iyi nkuru y'akababaro y'impanuka yatwaye ubuzima bw'umupadiri wayo ukiri muto.
Padiri Byamugisha yari padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyabuhikye, iherereye mu karere ka Ibanda.
Radio Maria ya Mbarara yatangaje ko padiri Byamugisha yakoze impanuka ubwo yavaga gusoma Misa, maze imodoka yarimo ikagongana n'ikamyo itwara amata mu muhanda uva Kabagoma-Ibanda- Mbarara.
Amashusho yafashwe n'abari aho yagaragaje imbaga y'Abakristu bari ahabereye iyi mpanuka barira cyane ubwo umurambo wa Padiri Byamugisha wajyanwaga mu bitaro mbere y'imihango yo kumushyingura
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.