Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko agiye gusohora Urwandiko ku Mutima Mutagatifu wa Yezu

Kuri uyu wa kane tariki 24 Ukwakira 2024, Papa Fransisiko arashyira ahagaragara urwandiko rwa kane yise " Dilexit Nos" ruvuga ku mutima Mutagatifu wa Yezu wuje urukundo.

Papa Fransisiko agiye gusohora Urwandiko ku Mutima Mutagatifu wa Yezu
Papa Fransisiko agiye gusohora Urwandiko ku Mutima Mutagatifu wa Yezu

Muri Kamena ni bwo Papa Fransisiko yatangaje ko arimo gutegura Urwandiko ku Mutima Mutagatifu wa Yezu.Yagaragaje ko gutekereza ku rukundo rw'Umutima wa Yezu byafasha kiliziya iri mu nzira yo kwivugurura, bikamurikira n'isi y'iki gihe isa n'itakigira umutima w'urukundo.

Iyi nyandiko ya Papa itangajwe mu gihe Kiliziya irimo guhimbaza isabukuru y'imyaka 350, Mutagatifu Marigarita Mariya Alacoque abonekewe n'umutima Mutagatifu wa Yezu. Iyi sabukuru ikaba irimo guhimbazwa kuva kuwa 27 Ukuboza 2023 ikazasozwa kuwa 27 Kamena 2025.

Ku wa kane, tariki ya 24 Ukwakira, Vatikani izagirana ikiganiro n’abanyamakuru itange ibisobanuro birambuye kuri uru rwandiko inarutangaze ku mugaragaro.

Dilexit Nos ibaye Inyandiko ya kane ya Papa Fransisiko nyuma ya Fratelli Tutti, yasohotse mu 2020, Laudato Si 'yasohotse muri 2015, na Lumen Fidei, yasohotse muri 2013.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose