Papa Fransisiko amerewe ate nyuma y'ikibazo kidasanzwe yagize kuwa gatanu
Kuri uyu wa 2 Werurwe 2025, Vatikani yatangaje ko Papa Fransisiko yaramutse amahoro. Ni nyuma y'aho ku mugoroba w'uwa 28 Gashyantare 2025, yari yatangaje ko yagize ikibazo kidasanzwe cyatumye indwara ye irushaho kumera nabi.
Nyuma yo kubona icyo kibazo, Kinyamateka yegereye Dr Sibomana Jean Pierre, Impuguke mu ndwara z'ubuhumekero, mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, adusobanurira imiterere y'ikibazo Papa Fransisiko yari yagize, cyasobanuwe mu magambo y'icyongereza nka Bronchospasm na Bronchial aspiration.
Yagize ati"Bronchospasm: Ni ukwikanya kw'imyanya y'ubuhumekero. Bronchial aspiration: Ni ukuvuga ko yarutse, ibiryo biturutse mu gifu bikayobera mu myanya y'ubuhumekero."
Amaze kugira iki kibazo Papa Fransisiko yahawe ubundi buvuzi bwasobanuwe mu cyongereza nka "Non invasive mechanical ventilation". Dr Jean Pierre avuga ko ari ubuvuzi bufasha umuntu guhumeka akoresheje imashini itajyana umwuka mu bihaha kuko we aba ashobora kuwikururira.
Ku mugoroba wa tariki ya 1 Werurwe 2025, Vatikani yatangaje ko atongeye kugira ikibazo cyihariye. Kandi ko akomeje guhabwa ubuvuzi butandukanye burimo ubu bwavuzwe haruguru bwungikanya n'ubundi yari asanzwe ahabwa bwo kumwongerera umwuka no gufasha ibihaha n'imyanya y'ubuhumekero gukora neza. Vatikani kandi yatangaje ko akibasha kurya kubwe atifashishije imashini.
Ku bindi vatikani yatangaje ni uko kugera ubu abaganga ntacyo baratangaza ku mahirwe ye yo gukira.Ivuga kandi ko indwara ya Papa Fransisiko igikomeye n'ubwo abaganga bagikora ibishoboka ngo bayivure.
Uretse abaganga, Imbaga y'abakristu ku isi ikomeje guhuza isengesho ryo kumusabira kugira ngo Yezu wamutoye amube hafi kandi amukomeze.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.